Iki gikorwa cyebereye muri "Wordhotel Bel Air" iherereye mu mujyi wa La Haye mu buholandi
"Africa Day" uyu mwaka yitabiriwe n’ibihugu 17 muri 20 bituruka ku Mugabane wa Afurika bihagarariye ibihugu byabyo mu Buholandi.
Abahagarariye ibihugu byabo baturuka muri Afurika bashyizeho ihuriro buri mwaka bagatora uriyobora, uyu mwaka akaba ari Ambasaderi w’igihugu cya Nigeria Madamu Nimota Nihinlola Akambi.
Uretse iki gikorwa ngaruka mwaka “Africa Day”, abahagarariye ibihugu byabo bari muri iri huriro bahura kenshi mu biganiro bitandukanye bigamije iterambere ry’ibihugu bahagarariye, ndetse bakanarebera hamwe imikoranire ya Afurika n’igihugu cy’u Buholandi muri rusange mu rwego rwo kungurana ibitekerezo.
Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yatangarije IGIHE ko "Africa Day" ari ihuriro ririmo ibihugu bigera kuri 17, uyu mwaka ikaba yaritabiriwe n’abantu benshi cyane, barimo abayobozi bakuru b’u Buholandi batumiwe, harimo aba Ambasaderi baturuka mu yindi migabane y’isi, harimo abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera muri icyo gihugu, Abanyeshuri biga muri za kaminuza, baba abaturuka muri Afurika cyangwa Abaholandi bakorera ubushakashatsi mu bihugu bya Afurika.
Amb.Karabaranga yakomeje agira ati: “…ikindi nakongeraho ni uko buri gihugu muri 17 biri hano byatumiye abenegihugu n’inshuti z’ibihugu byabo muri uyu munsi wa "Africa Day", nk’uko mwabibonye kandi buri gihugu cyerekanye ibiranga umuco wacyo.
Ibyamuritswe byibanze ku bijyanye n’imbyino zitandukanye, inteko (Guteka) ya buri gihugu, n’amashusho yagendaga yerekana muri rusanjye ibyiza byo mu bihugu bya Afurika.
Ambasaderi Karabaranga akomeza avuga ko ni mu biganiro hagati y’abantu, bagendaga bakora ubuvugizi bw’ibihugu bahagarariye, ati “urumva rero ko guhura gutya biba bifite akamaro cyane mu rwego rwo kugirango u Rwanda rukomeze rugire umwanya rukwiye mu ruhando rw’Amahanga.”



















TANGA IGITEKEREZO