Uwatorewe kuyobora Ibuka-Hollande (President) ni Christian Mundele, Uwungirije Umuyobozi mukuru (Vice presidente) aba Christine Safari, Umunyamabanga (Sécretaire) hatorwa Anitha Iradukunda Mahoro, Umubitsi (Trésoier) ni Jean de Dieu Furaha, ushinzwe itumanaho (Communication) aba Ambroise Ngabonziza, ushinzwe Ubukangurambaga (Mobilisation) ni Innocent Iradukunda, n’aho umugenzuzi (Auditeur) hatorwa Jeff Mutazihana.
muri iyo namama hatangajwe ko Ibuka-Hollande ari yo itahiwe kuyobora Ibuka Europe nk’uko biteganyijwe ikazayiyobora mu gihe cy’imyaka 2, Dr Gakuba Narcisse umwe mu bitabiriye iyo nama yibutsa ko hari hifujwe ko Inama mpuzamahanga (Conference International) itegurwa ku rwego rw’u Burayi muri Ibuka, yazabera mu Buholandi, hakaba hagiye gushyirwa imbaraga mu kuyitegura.
Abari bari muri iyo nama kandi basabye ko hashyirwa imbaraga mu kwamagana ibikorwa by’abapfobya cyangwa bahakana jenoside yakorewe Abatutsi batanga urugero rw’ibiherutse kuvugirwa kuri televiziyo imwe yo mu Bufaransa, bavuga ko abatutsi bishe abahutu kandi ari jenoside yakorewe abatutsi.
Abari muri iyo nama bose biyemeje gushyira hamwe n’izindi Ibuka zo mu mu Bufaransa, mu Bubiligi, mu Busuwisi n’ahandi, mu bikorwa byo gukomeza kuba ijwi ry’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Hanaganiriwe kandi ko habaho komite yakwiga mu buryo bwimbitse uburyo mu Buholandi hasabwa ahashyirwa urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Amb.Karabaranga yijeje inkunga haba ku giti ke cyangwa mu mikoranire n’ubufatanye hagati ya Ibuka-Hollande na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi anasaba buri wese kugira umutima wo gufasha kugirango Ibuka ishobore kuzagera
ku ntego yiyemeje.
Ibuka-Hollande ni imwe muri za Ibuka zigize ishyirahamwe ryiswe Ibuka-Europe rikoraniyemo Ibuka-Belgique, France na Suisse, akaba amashyirahamwe arengera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO