00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buholandi: Hazirikanwe umurava waranze ingabo za RPA zabohoye u Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 6 July 2026 saa 11:47
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu Buholandi n’inshuti zabo bizihije imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye, hazirikanwa umurava w’ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nyuma yaho ababohoye Igihugu bakagira n’uruhare rutaziguye rwo kongera kucyubaka.

Byabaye ku wa 4 Nyakanga 2026 ubwo Abanyarwanda baba mu Buholandi bizihizaga Umunsi wo Kwibohora.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Lambert Dushimimana, yagarutse ku rugendo rukomeye igihugu cyanyuzemo kuva mu 1994, ashimangira impinduka nini u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hashingiwe ku mahoro iterambere n’icyizere.

Ambasaderi Dushimimana yavuze ko tariki ya 4 Nyakanga ari umunsi wo kuzirikana kongera kubaho k’u Rwanda rwari rwarazimye kubera amateka mabi yaruranze.

Yavuze ko uyu munsi ushimangira uburyo u Rwanda rwisubije agaciro, ubusugire ndetse n’ubushobozi bwo kongera kwiyubaka rubifashijwemo n’ubumwe ndetse no kudaheza.

Kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu muyobozi yavuze ko bitari ibintu byoroshye, kuko u Rwanda rwari rwasenyutse mu buryo bukomeye mu nzego zitandukanye haba mu mibereho y’abaturage, mu nzego z’igihugu no mu mibanire y’Abanyarwanda.

Icyakora Abanyarwanda bahisemo inzira yo kwiyunga, gufatanya no kugira icyizere cy’ejo hazaza, bagahurira ku ndangagaciro ko kwita ku nshingano.

Ambasaderi Dushimimana yavuze ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka isaga 30 ishize, ryaturutse ku cyerekezo gihamye no ku bushake bwo gukorera hamwe.

Yagaragaje ko u Rwanda rutabigezeho kubera umutungo uhambaye ahubwo rwafashijwe no gushora imari ihamye, kubakira abaturage ubushobozi, inzego zihamye, guteza imbere abagore n’urubyiruko, guhanga ibishya no kubungabunga ibidukikije.

Ati “Iterambere ry’u Rwanda ntiryaturutse ku kuba rufite umutungo kamere mwinshi, ahubwo byagizwemo uruhare n’ubuyobozi bufite intego, ubumwe n’abaturage bashishikariye guteza imbere igihugu.”

Uyu muyobozi yashimangiye ko kwibohora atari ibintu bigoma guhera mu mateka gusa ahubwo ari inshingano zireba abantu bose uko ibyiciro by’abantu bigenda bisimburana.

Ambasaderi Dushimimana yavuze ko u Rwanda rushishikariye gukomeza kubungabunga amahoro rufite, kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza gushakira urubyiruko amahirwe azarufasha gusigasira ibyagezweho no gukomeza guharanira iterambere.

Yashimye abafaranyabikorwa mpuzamaganga babaye u Rwanda hafi muri uru rugendo cyane cyane Ubwami bw’u Buholandi, bwarufashije kongera kwiyubaka ndetse ashimangira ko uwo mubano mwiza ukomeje gushyigikirwa no kwagurirwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’ishoramari, uburezi, guhanga ibishya n’ibindi.

Ambasaderi Dushimimana yavuze ko uyu mubano ushingiye ku bwubahane, inyungu ibihugu byombi bisangiye, ibigaragaza uburyo ubufatanye mpuzamahanga bugeza ibihugu ku iterambere byifuza.

Yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza guteza imbere umubano warwo n’u Buholandi n’ibindi bihugu bitandukanye.

Yashimiye Abanyarwanda baba mu Buholandi, agaragaza ko babaye ikiraro gihuza ibihugu byombi, abashimira kandi ko bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu mu nguni zitandukanye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages