Muri urwo runywero rw’Ikawa ni aho abasuye Ingoro ndangamurage ya Leiden baruhukira baganira ku byo basuye cyangwa bica inyota.
Ubu Ikawa y’u Rwanda ikaba izajya yakirizwa abahaje kuharuhukira, uretse no kunywa Ikawa hateganyijwe no kubasobanurira amateka y’aho iyo kawa ikomoka ndetse n’amateka nyirizina y’iyo ikawa y’u Rwanda, uko ihingwa, uko isarurwa, uko itunganywa, uko ishyirwa ku isoko ndetse n’uko igera muri iyo"Café Abel" mu Buholandi.
Ibi bisobanuro kandi bikazajya biherekezwa n’amafoto afasha kurushaho gusobanura aho igihugu n’akarere ivamo, abayihinga kandi bakanayitegura n’ibindi.
Muri uyu muhango, Ambasaderi Karabaranga uhagarariye u Rwanda mu Buholandi, ari kumwe na Schoonderwoed babaye aba mbere mu gusogongera ku Ikawa y‘u Rwanda ku mugaragaro baha abandi urugero muri "Café Abel".
Mu ijambo rye Ambasaderi Karabaranga yamenyesheje abitabiriye uyu muhango ko ubutaka bw’u Rwanda bweza ikawa iryoshye cyane ya Arabica.
Ati "Muri iyi myaka 15 ishize u Rwanda rwavuye ku rwego rwo hasi cyane aho tutagiraga umwihariko n’umwe w’Ikawa, none ubu tumaze kugera ku rwego rwo guhabwa ibikombe kubera kweza no gutegura neza ikawa nziza y’iwacu mu Rwanda."
Yakomeje agira ati «icyo tugamije aha ni ukubereka ko u Rwanda ari indashyikirwa mu kweza ikawa nziza, kandi si ukuyibaratira gusa, twayizanye hano kugirango tujye tuyisangira kuko iwacu bavuga ngo ‘ibyiza biryoha bisangiwe".
Umwe muri barwiyemezamirimo bari aho ufite ikigo cyitwa "This side up" unasanzwe ajya mu Rwanda gushaka ikawa, yavuze ko we yegera abahinzi, mbere yo kubagurira ikawa akaba yarahisemo no kubanza akabahugura kugirango iyo basarura irusheho kuryoha.
Uyu rwiyemezamirimo yavuze ko muri iyi minsi umubare w’Abaholandi bifuza kunywa ikawa y’u Rwanda uri kugenda urushaho kwiyongera, aho kugeza ubu mu mijyi itandukanye nka Amsterdam, Rotterdam, La Haye na Leiden hari ibigo bisaga 30 bicuruza ikawa ikaranze iva mu Rwanda.
Mu kiganiro kigufi, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre yatangarije IGIHE ko mu Burayi bakunda cyane i Kawa, bakayiganiriraho bavuga amateka yayo n’aho ituruka, ibi bikaba biba cyane kuri Kawa na Divayi (Vin) kuko ari bimwe mu binyobwa bigira amateka.
Ati "ibi rero bizadufasha natwe kuyababwira, birushaho kumenyekanisha u Rwanda neza, urumva rero ko harimo ibintu byinshi, kugurisha tukinjiza amadovize mu gihugu hakabamo no kumenyekanisha kawa n’aho ituruka iwacu mu Rwanda."
Kuba i Leiden hafunguwe inzu ibonekamo ikawa y’u Rwanda bizagirira akamaro cyane u Rwanda n’abahatuye ndetse n’abahagenda, kuko igihe kinini kiba ari ubukonje ugasanga ikawa ikunzwe cyane, ibaryoheye bityo bakayishakisha uko byagenda kose.



















TANGA IGITEKEREZO