Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2019 cyitabiriwe n’inshuti zabo zituruka mu bindi bihugu bitandukanye.
Abitabiriye icyo gikorwa baganirijwe ku mateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’Ingoma ya Cyami kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa n’uko yaje guhagarikwa n’Ingabo za FPR Inkotanyi.
Baganirijwe kandi uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside n’uko Abanyarwanda biyemeje kunga ubumwe binyuze mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.
Mubera Sostẻne uhagarariye ihuriro ry’abanyarwanda baba mu Mujyi wa Shanghai yongeye kwibutsa abari aho ko ari inshingano za buri wese guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi aho ari ho hose ku Isi.
Ati “Dufite inshingano ikomeye cyane nk’urubyiruko byongeye ruba mu mahanga kuko mu bihugu by’amahanga niho haba abantu benshi bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside kandi birirwa bakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.”
Mubera yakomeje avuga ko urubyiruko ari rwo maboko y’igihugu bityo ko ari bo bagomba kugira uruhare mu gukomeza kucyubaka banasigasira ibimaze kugerwaho.
Ubwo yatangizaga gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rwa Ambasade, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Gen. Charles Kayonga, yasabye abanyarwanda baba muri icyo gihugu gukomeza gukorera hamwe birinda amacakubiri.
Yagize ati “Mu bihe nk’ibi byo kwibuka niho urubyiruko rwo mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku Isi rumenyera ibyabaye mu gihugu cyacu. Tugomba kwigira ku mateka dugaharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, tugomba gukorera hamwe kuko iyo abantu bakoreye hamwe ni bwo babasha guhangana n’ibibazo.”
Amb. Kayonga yashimye Leta y’u Bushinwa mu buryo yakomeje kuba hafi u Rwanda kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa.
Yavuze ko umubano w’ibihugu byombi wifashe neza kandi bizeye ko bizakomeza.
Bamwe mu Banyarwanda baba Mujyi wa Shanghai bavuze ko biyemeje gushyira hamwe no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Amafoto: Salvator Munezero



















TANGA IGITEKEREZO