00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Busuwisi: Abanyarwanda bateguye umwiherero w’ Urubyiruko baganira ku mateka y’u Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 1 April 2025 saa 07:45
Yasuwe :

Urubyiruko rw’Abanyarwanda rutuye mu Busuwisi rwahuriye mu mujyi wa Neuchâtel, mu mwiherero wari ugamije kuganira ku mateka y’u Rwanda, ndetse no ku ruhare rwabo mu kubaka igihugu.

Iki gikorwa cyateguwe n’urubyiruko rwiganjemo urwavukiye ndetse n’urwakuriye mu Busuwisi, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu n’Umuryango w’Abibumbye i Genève, bafatanyije kandi n’umuryango mugari w’abagize diaspora Nyarwanda mu Busuwisi.

Atangiza uyu mwiherero, Ambasaderi James Ngango yashimye uruhare rw’urubyiruko rugize diaspora Nyarwanda mu Busuwisi, ku bw’ibitekerezo byiza rudahwema kugira, agaragaza ko ibikorwa nk’ibi ari ingenzi mu kubaka u Rwanda.

Yagize ati "Urubyiruko rugize hejuru ya 60% by’abaturage b’u Rwanda. Ijwi ryanyu, kumenya amateka y’igihugu no kugira uruhare mu miyoborere myiza ni ingenzi cyane mu kubaka u Rwanda twifuza."

Yanabasabye kandi gukomeza kwihugura ku mateka y’u Rwanda, kugira ngo babashe guhangana n’abakwirakwiza amakuru y’ibinyoma, cyane cyane muri iki gihe igihugu gihanganye n’ibibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari.

Mu gihe cy’iminsi ibiri, abitabiriye uyu mwiherero bagize umwanya wo kuganira ku mateka y’u Rwanda mbere y’ubukoloni ndetse na nyuma y’ubwigenge. Banaganirijwe kandi ku rugamba rwo kubohora igihugu, ndetse n’impinduka mu bukungu bw’u Rwanda, aho hibanzwe cyane kuri byinshi byagezweho kuva Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ihagaritswe.

Muri uyu mwiherero, urubyiruko rwahuguwe n’abarimo Dr. Jean Pierre Nyemazi, Alice Kwizera, Damascene Ndayisenga, Eric Gaju na Yves Cyaka, uhagarariye diaspora Nyarwanda mu Busuwisi. Mu biganiro batanze, bose bagarutse ku bihe bitandukanye by’amateka y’u Rwanda, aho basobanuye ibijyanye n’imiyoborere, ingaruka z’ubukoloni, urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse n’iterambere ryigihugu.

Uru rubyiruko kandi rwanagize umwanya w’ibiganiro mu matsinda byagarutse ku mateka y’amacakubiri yaranze u Rwanda rwo hambere, uruhare rw’ubukoloni n’amadini muri ayo mateka, ndetse n’ingamba zashyizweho mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.

Songa Rudasigwa, umwe mu rubyiruko rwitabiriye uyu mwiherero yahamagariye bagenzi be kugira uruhare rugaragara mu kurwanya imvugo z’urwango zikomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Igihugu cyacu kiradukeneye muri iki gihe. Tugomba kwihugura, tukagira ubumenyi buhagije kugira ngo dushobore guhangana n’ibihuha n’amagambo agamije kubiba urwango ndetse no guhungabanya u Rwanda.”

Nubwo benshi mu bitabiriye uyu mwiherero ari urubyiruko rwakuriye cyangwa rwavukiye mu Busuwisi, hagaragaye ko bose bafite inyota yo kumenya amateka y’u Rwanda, no gufatanya n’abandi mu kubaka ejo hazaza h’igihugu cyabo.

Uyu mwiherero wagaragaje ishema ryo kwitwa umunyarwanda uru rubyiruko ruhuriyeho, ndetse unashimangira ubumwe ndetse n’icyerekezo cyiza urubyiruko nyarwanda rutuye mu mahanga rusangiye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages