Ibi byagarutsweho ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2026, ubwo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera kuri 200 bahuriraga mu Mujyi wa Brighton mu Bwongereza, mu nama yari igamije kuganira ku mateka y’u Rwanda, ibyo rumaze kugeraho, indangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse n’uruhare rwa diaspora mu hazaza h’igihugu.
Iki gikorwa cyahuje abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu bice bitandukanye by’u Bwongereza, barimo abakozi b’inzego zitandukanye, ba rwiyemezamirimo, abanyeshuri ndetse na bamwe mu batangije ibikorwa bya FPR Inkotanyi mu Bwongereza.
Cyanitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda harimo urwavukiye mu Rwanda cyangwa mu Bwongereza rugakurira muri icyo gihugu.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko nubwo bakuriye mu Bwongereza, bafitanye isano ikomeye n’u Rwanda, bakaba bishimira umuco n’indangagaciro byabo ndetse biyemeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Uyobora Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye, bakorera ndetse n’abiga mu Bwongereza, Egide Ruhashya, yashimiye ubwitabire bwaranze iki gikorwa, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubushake bw’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu bwo gukomeza kugira uruhare mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.
Ati “Iki gikorwa cyagaragaje imbaraga, ubumwe n’ubwitange bw’Abanyamuryango batuye mu Bwongereza. By’umwihariko birashimishije kubona abato n’abakuru bitandukanye bahuriye hamwe bikaganira ku mateka yacu, kwizihiza ibyo u Rwanda rumaze kugeraho no kurebera hamwe uburyo buri wese yagira uruhare mu iterambere rikomeje.”
Yakomeje avuga ko urubyiruko rufite inshingano ikomeye nk’abayobozi b’ejo hazaza, rukaba rukwiye gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, witabiriye iki gikorwa, mu ijambo rye yavuze ko impinduka u Rwanda rumaze kugeraho zishingiye ku ndangagaciro zirimo ubumwe, kumenya kubahoriza inshingano, ndetse ukaba wabazwa aho zigeze bibaye ngimbwa, kugira amahirwe angana no kwiyemeza gukomeza guteza imbere igihugu.
Yagize ati “Abanyarwanda batuye mu mahanga ni igice cy’ingenzi cy’uru rugendo. Binyuze mu kubungabunga indangagaciro zacu, gushora imari, kwita guha inzira nziza urubyiruko no gukoresha ubumenyi n’ubunararibonye bafite, umuryango w’Abanyarwanda mu Bwongereza ugashobora gukomeza kugira uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda twifuza.”
Muri iki gikorwa kandi hatanzwe ikiganiro cy’inzobere, aho u Rwanda rugana, aho abatanze ibiganiro bagaragaje uruhare rukomeye rwa diaspora mu guteza imbere ishoramari, kubaka igihugu no gushyigikira iterambere rirambye.
Abitabiriye iyi nama baganiriye kandi ku muco nyarwanda n’indangagaciro z’igihugu, bashimangira akamaro ko kubibungabunga no kubisangiza abakiri bato ndetse n’abazavuka mu gihe kizaza.
Banagarutse ku mateka ya FPR Inkotanyi n’urugamba rwo kubohora igihugu, bunamira abagabo n’abagore bagize uruhare mu rugendo rwo kubaka ubumwe, amahoro no kongera kwiyubaka kw’igihugu.
Abitabiriye iki gikorwa banasuzumye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 32 ishize iyobowe na FPR Inkotanyi, birimo iterambere mu miyoborere, imibereho myiza y’abaturage, ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka inzego zikomeye.
Mu byihutirwa byagarutsweho harimo gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, guteza imbere amahirwe angana, kubazwa inshingano mu nzego zose, kwimakaza kwigira no gukomeza kugira icyerekezo gihamye cy’ejo hazaza h’u Rwanda.
By’umwihariko, abitabiriye iki gikorwa bashimangiye uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ahazaza h’igihugu, barusaba gukoresha ubumenyi n’ubushobozi rufite, gukomeza kugirana isano n’umuco warwo no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda aho baba hose.
Iki gikorwa cyasojwe mu busabane, ishema n’ubumwe, aho abitabiriye bagaragaje ko biyemeje gukomeza gushyigikira iterambere ry’u Rwanda aho batuye, bakorera cyangwa biga mu Bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!