Aya matora yakozwe mu mpera z’icyumweru gishize, yabereye mujyi wa Coventry uri mu Burengerazuba bw’u Bwonegereza.
Ku mwanya wa Perezida w’iri huriro hatowe Binama John, uzungirizwa na Alice Gaparayi.
Kageruka Appolinaire wayoboraga NARC yavuze ko mu byo babashije kugeraho ari byinshi nubwo aribwo umuryango wari ukivuka; babashije gufasha Abanyarwanda baba mu mijyi itandukanye y’u Bwongereza guhura bagashyiraho amashyirahamwe 10, yaje kwishyira hamwe ashinga NARC-UK.
NARC-UK yatumye Abanyarwanda benshi bitabira Rwanda Day yabereye mu mujyi wa Amsterdam mu Buholandi mu 2005, no mu nama yabereye i Londres muri Kamena 2015, yahuje urubyiruko n’abategarugori yari yatumiwemo Madamu Jeanette Kagame.
Uretse ibyo, Abanyarwanda baba mu Bwongereza bitabiriye gukusanya inkunga yo gufasha ababyeyi bari mu bitaro byo mu Rwanda, wari uyobewe na RDGN Global Network, babasha gukusanya amapawundi 700.
Uretse mu Bwongereza, hirya no hino ku Isi Abanyarwanda bagenda bishyira hamwe mu bihugu batuyemo, bagaharanira kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu bakomokamo, banitabira gahunda zitandukanye zacyo.



















TANGA IGITEKEREZO