00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahawe igihembo rushimirwa kugira ubuziranenge na inovasiyo

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 10 October 2025 saa 09:54
Yasuwe :

U Rwanda rwahawe umwanya w’abafatanyabikorwa b’imena mu Imurika ngarukamwaka mpuzamahanga ry’ubukerarugendo rimaze imyaka 30 ribera mu Murwa Mukuru wa Pologne, Varsovie, rizwi ku izina rya "TT Warsaw-2025".

Ni muri urwo RwegoUrwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwahawe umwanya rukamurikira amashusho agaragaza ubukerarugendo mu Rwanda muri uyu muhango wo gufungura ku mugaragaro iri murikagurisha ryafunguwe na Minisitiri ushinzwe Ubukerarugendo na Siporo muri iki gihugu.

Nk’umufatanyabikorwa w’imena, u Rwanda ruhagarariwe muri iki gihugu na Amb. Prof. Shyaka Anastase, akaba ari umwe mu bafashe ijambo rifungura iri murikagurisha.

Mu ijambo rye, Amb. Shyaka yashimye umubano uri hagati y’ibihugu byombi ukomeje kugenda neza ndetse ashimira n’abateguye iri Murikagurisha kuba bagize u Rwanda umufatanyabikorwa w’imena, ku nshuro yarwo ya mbere rwitabira iri murika rya "TT Warsaw-2025".

Yagarutse kandi kuri Visit Rwanda, ati "Ni ikirango cy’ubudasa bw’u Rwanda, kandi u Rwanda ni indashyikirwa mu kwakira abarugana".

Mu ijambo rya Minisitiri w’Ubukerarugendo na Siporo, yashimiye u Rwanda ko rwemeye kuba umufatanyabikorwa muri iki gikorwa.

Ati "Nakwibutsa abateraniye aha ko twishimiye uko u Rwanda rwateguye Shampiyona y’Isi y’isiganwa ry’amagare-2025 i Kigali."

Amb. Shyaka, mu kiganiro na IGIHE, yashimiye RDB, ashimira abakora ibikorwa bishingiye ku bukerarugendo, ibigo bigera ku munani byaturutse mu Rwanda.

Ati "Ni iby’agaciro kuba turi kumwe hano, kuko bazadufasha kumurika ibyiza by’u Rwanda mu bukerarugendo muri iyi minsi itatu tuzamara hano."

Iki gikorwa cyagaragayemo itorero Icyeza ryo muri Pologne, aho abasore n’inkumi barigize batembye mu nka, bakizihira ababareba.

Ubwo bashyikirizaga u Rwanda igihembo rushimirwa kugira ubuziranenge na inovasiyo
U Rwanda rwahawe igihembo rushimirwa kugira ubuziranenge na inovasiyo
Ibirango by’igihembo u Rwanda rwahawe rushimirwa kugira ubuziranenge na Inovasiyo
Ubwo Amb. Shyaka Anastase yavugaga ijambo mu gutangiza Imurika ngarukamwaka mpuzamahanga ry’ubukerarugendo bita "TT Warsaw-2025"
U Rwanda rwahawe umwanya w’abafatanyabikorwa b'imena, RDB ihabwa umwanya imurika amashusho agaragaza ubukerarugendo mu Rwanda
Mu ijambo rya Minisitiri w’Ubukerarugendo na Siporo yashimye u Rwanda ko rwemeye kuba umufatanyabikorwa muri iki gikorwa
Minisitiri ushinzwe Ubukerarugendo na Siporo muri iki gihugu avuga ijambo ryo gufungura TT Warsaw-2025
Minisitiri w’ubukerarugendo na Siporo yasuye Stand y’u Rwanda n’itsinda bari kumwe, banasogongera ikawa n’icyayi by’u Rwanda
Benshi basuye stand y'u Rwanda basobanuriwe byinshi ku Rwanda
Stand y'u Rwanda muri iri murika muri Pologne
Abasuye stand y'u Rwanda basobanuriwe neza bukerarugendo mu Rwanda
Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, aganira n’abashyitsi bafuza kumenya uko basura u Rwanda
Ibigo bitandukanye bigurisha ubukerarugendo byaje kumurika u Rwanda
Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri PSF, Rutagarama Aimable
Itorero Icyeza ryashimishije benshi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages