Yabigarutseho ubwo hasozwaga ibikorwa byitwa Rwanda Tourism Road Show byateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) binyuze muri Gahunda ya Visit Rwanda ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Budage n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda.
Byabereye mu mijyi itatu yo mu Burayi kuva ku itariki ya 13-15 Ukwakira 2025. Byatangiriye i Utrecht mu Buholandi bikomereza mu mijyi wa Cologne n’i Munich, mu Budage ari naho byasorejwe.
Ambasaderi Igor yabagaragarije ko u Rwanda ari Igihugu cy’Imisozi 1000, bityo kurusura ari amahirwe yo kunguka byinshi mu bijyanjye n’umuco, kunguka ibishya n’ibindi.
Yabagaragarije ko uvuye i Kigali kugera muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, iy’Ibirunga, Gishwati-Mukura n’Akagera, umuntu ahura na byinshi birimo kuzamuka imisozi y’ibirunga, gusura amashyamba n’ibindi bice nyaburanga bituma umuntu abona neza iterambere ry’ibice bitandukanye.
Igor César yahamije ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo byinshi, serivisi n’ibindi bijyanye na ba mukerarugendo bo mu Budage.
Yashimangiye ko ibikorwa byose bigamije gutuma abasura u Rwanda barushaho kurugiriramo ibihe byiza, habungabungwa ibidukikije kandi bigateza imbere abatuye ibyo bice.
Igor César yavuze ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwashoye imari nyinshi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kugeza igihe intare zigaruwe muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, ndetse n’inkura z’umweru n’iz’umukara zongera kuyigaragaramo.
Ati “Ibi byafashije Pariki y’Igihugu y’Akagera guhinduka ahantu haboneka inyamaswa eshanu nkuru [intare, inzovu, imbogo, ingwe n’inkura].”
Yasobanuye ko abaturage basangizwa ku musaruro w’ibyinjiye mu bukerarugendo. Kuva iyi gahunda itangiye abaturage basaranganyijwe miliyari 18,1 Frw binyuze mu mishinga 1191 igamije guteza imbere imiryango ituriye pariki z’igihugu.
Ati “Izi gahunda zituma abaturiye pariki baba izingiro ry’iterambere ry’ubukerarugendo bizamura iterambere ridaheza no gusaranganya ibiva muri uru rwego.”
Kugeza ubu u Budage buri mu bihugu 10 biturukamo abasura u Rwanda benshi ndetse intego ikaba gukomeza iyo ntambwe binyuze mu bufatanye.
Yakanguriye abitabiriye iyi gahunda gusura u Rwanda no gukomeza kubaka ubufatanye n’ibihugu bitandukanye by’i Burayi ku buryo biturukamo benshi basura u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!