Akana Alice afite imyaka 41 y’amavuko. Ni umukobwa wa Col. Aloys Nsekarije. Ubu atuye mu gihugu cy’u Bubiligi. Ashima se kuba yaramusigiye umurage wo gukunda umuco w’igihugu, by’akarusho atanga ubuhamya ko Se yashoboye kwakira abamuhungiyeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu kiganiro na IGIHE, Alice Akana yadutangarije ko hari byinshi yibukira kuri Se kandi bikaba umurage yamusigiye agomba guhora amwibukiraho. Atangaza ko iyo bavuze amateka y’u Rwanda, ahita yibuka se kuko yabahaye urugero rwiza, igihe yakiraga abamuhungiyeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu bindi Akana atangaza ko yasigiwe na se harimo umurage mwiza wo gukunda umuco w’igihugu cye. Byatumye ahitamo kuba umuhimbyi w’indirimbo, ikinamico, imbyino, n’ubwo ibyo yize Ubukangurambaga n’imibanire y’abantu.
Akana atangaza ko se Nsekarije Aloys yari umuntu uvugisha ukuri, w’inyangamugayo, wicisha bugufi iyo byabaga ngombwa; agashimishwa cyane no kubona abantu batera imbere muri byose ariko cyane cyane akanezerezwa no kubona abandi bishimye.
Akana agira ati “Ikindi cyamuranze cyane ni uko iyo washoboraga kumugeraho ufite ikibazo, iyo yabaga agifitiye ubushobozi, wahavaga agikemuye, kandi yakundaga abantu cyane. Ku munsi w’umuganura yasangiraga n’abaturanyi, bagakora ubusabane. Abana bose bo muri Kimironko baramukundaga cyane, kuko yabahaga umwanya bakaganira.”
Akana avuga ko ikimuhesha agaciro cyane kugeza ubu ari uko se yanze gusiga abamuhungiyeho ngo aherekeze umusirikare wo muri Bangladesh wakoreraga MINUAR. Akana atangaza ko yamusubije muri aya magambo, ati “sinagenda ngo nsige abampungiyeho cyangwa nsige abana banjye. Sinazabona icyo mbwira Imana.”
Akomeza agira ati “yadusabye kwita ku bantu bari baduhungiyeho, twita by’akarusho ku bana n’ababyeyi. Mu nsi yakurikiyeho haje abasirikare bamusaba kumusigira abamurinda ariko arabyanga, ahubwo abasaba ko bamusigira imbura nibura zirenga 15 zo kumufasha kwirinda, kuko mu rugo n’ubundi hari abantu barenga 15. Yavugaga ko azazibigisha ntihagire umutera. ”
Akana Alice yavuze ko umurage w’urukundo yansigiwe na Se umucisha ahantu henshi, kandi ukamuha amahoro yo mu mutima ku bijyanye n’amateka yaranze u Rwanda. Byatumye abana neza n’abantu bose.
Col. Aloys Nsekarije yitabye Imana mu 2009, nyuma y’ibyumweru byinshi yari amaze mu bitaro i Bruxelles mu Bubiligi. Yari umwe mu basirikare bo mu rwego rukuru bafashe ubutegetsi bayobowe na Gen Major Habyarimana Juvenal, igihe bahirikaga ubutegetsi bwa Perezida Grégoire Kayibanda mu 1973. Nyuma y’iryo hirikwa ry’ubutegetsi Nsekalije yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye, aza no kuba Minisitri wa Siporo. Yari umwe mu bategetsi b’icyo gihe bavugaga rikijyana.



















TANGA IGITEKEREZO