Nk’uko Uwingabiye yabitangarije IGIHE, ko atari yarigeze atekereza ndetse atari yarigeze anarota guhatana mu marushanwa nk’ayo yo kumurika imideli, ariko abisabwe n’umwana we, yararyitabiriye, ndetse muri 800 batangiranye aei muri 12 ba nyuma bahatanira igihembo.
Ati "Ni byo koko ndi muri aya marushanwa, ariko mu by’ukuri ntabwo nigeze ntekereza ko ku myaka yanjye nazarushanwa, ariko byabaye ngombwa kubera umwana wanjye witwa Esli wabinsabye."
Uwingabiye akomeza avuga ko umwana we yamubwite ati "Mama ibisabwa byose urabyujuje, kuki rwose utakwiyandikisha, ko nutsinda tuzishima nutanatsinda kandi uzaba wanshimishije wanagerageje ?" ibyo bikaba ari byo byatumye ahita yiyandikisha ngo atababaza umwana we.
Aya marushanwa ya "Top Model Belgium" ahuza ibihugu bitatu Luxembourg, u Bufaransa n’u Bubiligi, abiyandikisha bakaba ari abantu bafite kuva ku mwaka 1 kugeza ku myaka 45 y’amavuko, baturutse muri ibyo bihugu.
Itsinda Uwingabiye yari arimo ryari rigizwe n’abagore magana inani (800) bafite hagati y’imyaka 29 na 45, bakora amarushanwa bita "demi-finale" (ya ½ cy’iranmgiza) aratsinda ashyirwa muri 12 bazakomeza mu cyiciro cya nyuma (Finale) giteganyijwe kuba tariki ya 10 Gicuransi 2015, kikabera ahitwa Lido i Paris mu Bufaransa.
Ikiganiro yagiranye na IGIHE agisoza agira ati "Nkaba nsaba Abanyarwanda n’inshuti zabo zituye muri ibi bihugu by’u Bubiligi, Luxembourg n’u Bufaransa babishoboye kuzanshyigikira bantora kugirango rwose intsinzi izabe iyacu twese."
Kugirango ubashe gutora Uwingabiye, wohereza ubutumwa bugufi SMS kuri : TMB267 ukohereza kuri 3565 ku bari mu Bubiligi, ku batuye mu Bufaransa wohereza kuri 81013 n’aho abatuye muri Luxembourg bohereza kuri 64747. Umuntu ashobora kohereza sms inshuro nyinshi zishoboka, aha ariko twabamenyesha ko sms imwe ingana na 1,50€ ( 1,50/sms)



















TANGA IGITEKEREZO