Yabigarutseho ubwo abadiplomate n’inshuti z’u Rwanda bo muri Afurika, Aziya, u Burayi n’ahandi ku Isi, bari bateraniye i Beijing muri St Regis Hotel mu Karere ka Chaoyang, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 32 yo Kwibohora k’u Rwanda.
Ni ibirori byibanze ku kwishimira intambwe igihugu kimaze gutera nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukuraho ubutegetsi bubi.
Byagarutse kandi ku gushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, mu gihe ibihugu byombi byitegura kwizihiza imyaka 55 y’umubano ushingiye kuri dipolomasi.
Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yasabye abari aho kuzirikana ko urugendo rwo kubaka igihugu rugikomeza.
Yagize ati “Ibi bitwibutsa ko tutaragera iyo tujya, binyuze mu kutwibutsa neza ko urugendo rw’u Rwanda rukomeje.”
“Kwibohora si ukwibuka gusa intsinzi ku kibi, ahubwo ni no kwishimira ukwihangana kudasanzwe kw’abaturage bacu hamwe n’ubuyobozi bufite icyerekezo bwafashije u Rwanda kuzamuka, kwiyubaka no gutera imbere.”
Liu Xianfa, wari uhagarariye Guverinoma y’u Bushinwa muri ibi birori, yashimangiye ubufatanye bw’ibihugu byombi avuga ko “Mu buyobozi bw’icyerekezo bwa Perezida Xi Jinping na Perezida Paul Kagame, u Bushinwa n’u Rwanda bizakomeza kugendera hamwe mu nzira igana ku iterambere.”
Liu Xianfa yanagaragaje ko ubufatanye mu by’ubukungu ku bihugu byombi bukomeje gutanga umusaruro ufatika, aho ibyo u Rwanda rwohereza mu Bushinwa byiyongereyeho 42% mu mwaka wa 2025 kubera gahunda y’u Bushinwa yo gukuraho imisoro ku bicuruzwa bya Afurika.
Ati “Mu myaka isaga 50 ishize, nubwo imiterere y’Isi igenda ihindagurika, u Bushinwa n’u Rwanda buri gihe byagiye byubahana kandi bigafashanya, ibyatumye hubakwa ubucuti bwa kivandimwe ndetse byera imbuto nziza mu bufatanye mu nzego zinyuranye.”
Ibi birori byabaye umwanya wo gusubiza amaso inyuma hagamijwe gushima abigomwe byose ngo igihugu kibe kigeze aho kiri uyu munsi.
Isabukuru yo Kwibohora yibutsa amateka yanditswe tariki ya 4 Nyakanga 1994, ubwo ingabo za RPA ziyobowe na Perezida Paul Kagame zafataga Umurwa Mukuru wa Kigali, zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze gutwara ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni imwe.
Ubu butwari bwabaye iherezo ry’ubutegetsi bwari bwarimakaje ivangura n’urwango rwabuzaga amahwemo Abanyarwanda kugeza ubwo abenshi baba impunzi mu bihugu bituranyi.
Ibyo byasimbuwe n’icyerekezo gishya gishingiye ku bumwe, kubazwa inshingano, no gutekereza byagutse , byatumye u Rwanda rwiyubaka rwihuse rwongera kuba igihugu gitekanye kandi gitera imbere cyane muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!