00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Abanyarwanda bakirije yombi "Yego" ya Perezida Kagame

Yanditswe na

Marie Ange Mukaneza

Kuya 6 January 2016 saa 04:33
Yasuwe :

Nyuma y’aho Perezida Paul Kagame yemereye Abanyarwanda kuzongera kwiyamamaza nyuma ya 2017 nk’uko babimusabye ndetse bakabihamya abasaga 98.4% batora Itegeko Nshinga rivuguruye muri Referendumu, Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakiranye yombi iyo “Yego”.

Mu birori byo gusoza umwaka wa 2015 Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye baba muri Amerika biganjemo urubyiruko, ntibazuyaje kwerekana akanyamuneza batewe na ririya jambo ndetse abandi babigaragaza bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Muri ibyo birori, bamwe mu Banyarwanda bagize Diapora ya Amerika bemeje ko igisubizo cy’Umukuru w’Igihugu, cyaberetse agaciro gakomeye yabahaye nyuma y’aho bitabiriye amatora ku bwinshi basaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa binyuze muri referendumu.

Urubyiruko na rwo rwavuze ko”Yego“ ya Perezida Kagame ari ubwitange bukomeye yagaragaje, bwo gukomezanya n’Abanyarwanda inzira yatangiye abohora igihugu akagikura muri Jenoside, agaha ijambo abagore, urubyiruko, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Umuyobozi wa Diaspora ya Amerika, Gatete Gaetan yagaragaje ko ”Yego“ ya Kagame yabahaye umutuzo n’icyizere cyo gukomeza kongera imikoranire haba mu ishoramari ndetse no mu zindi nzego hagamijwe guteza imbere u Rwanda.

Ati ”Inzira iracyakomeje, nk’uko Abanyarwanda batuye muri Amerika berekanye ubushake bwo gutora yego ari benshi muri referendumu ishize, nta kuntu batari kwishimira ijambo rya Perezida. Ni ngombwa ko baterwa ishema n’iki cyemezo Umukuru w’Igihugu yafashe.“

Abanyarwanda bagize Diaspora ya Amerika ni bamwe mu bakomeje kugaragaza ko bifuza ko Itegeko Nshinga rihinduka kugira ngo Kagame yemererwe kuzongera kwiyamamaza na nyuma ya 2017.

Ku itariki ya 1 Mutarama 2016 mu ijambo ritangiza umwaka, Perezida Kagame yasubije Abanyarwanda ko nta kuntu atakwemera ubusabe bwabo aho yagize ati “Mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017, Nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye nta kuntu ntabyemera.”

Umuyobozi wa Diaspora ya Amerika, Gatete Gaetan
Urubyiruko narwo rwavuze ko”Yego“ ya Perezida Kagame ari ubwitange bukomeye
Abanyarwanda baba muri Amerika bakirije yombi ” Yego“ ya Perezida Kagame

Amafoto: Rutsobe Nsengiyumva


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages