00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Ku bw’ urukundo afitiye u Rwanda, agenda mu modoka ifite pulaki yanditseho "Kigali"

Yanditswe na

Remesha Jr.

Kuya 13 October 2014 saa 12:37
Yasuwe :

Kugira ngo ahinyuze imyumvire y’abahunga u Rwanda bakajya kurutaranga nabi mu mahanga, Umunyarwanda witwa Kagaruka Kibedi Davis (Intare), w’imyaka 39 uba muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahisemo guha imodoka ye ikirango (plaque) cy’ijambo ‘Kigali’. Mu gukora ibi, Kagaruka, mwene Nyabuguru Felicien na Mukandoli Pascasia, we yashatse kugaragaza urukundo nyarwo afitiye igihugu cyamubyaye, anereka abarusebya bashaka kurusenya ko ababa hanze bose atari ko bameze, ko (…)

Kugira ngo ahinyuze imyumvire y’abahunga u Rwanda bakajya kurutaranga nabi mu mahanga, Umunyarwanda witwa Kagaruka Kibedi Davis (Intare), w’imyaka 39 uba muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahisemo guha imodoka ye ikirango (plaque) cy’ijambo ‘Kigali’.

Mu gukora ibi, Kagaruka, mwene Nyabuguru Felicien na Mukandoli Pascasia, we yashatse kugaragaza urukundo nyarwo afitiye igihugu cyamubyaye, anereka abarusebya bashaka kurusenya ko ababa hanze bose atari ko bameze, ko hari benshi bakunda aho bavuka kandi bishimira intera u Rwanda rugenda rutera.

Uretse kwitirira imodoka agendamo “Umujyi wa mbere usukuye muri Afurika, Kigali” Kagaruka yagiye anitabira inama zose za Rwanda Day zagiye zibera muri Amerika, mu Bwongereza, mu Burayi n’ahandi.

Aganira na IGIHE, Kagaruka avuga ko byagiye bimutangaza kumva abantu bajya hanze basebya u Rwanda bitwaje impamvu zabo bwite za politiki cyangwa se ibyo bakoze imbere mu gihugu.

Avuga ko nyuma yo kubona ko hari abasebya igihugu, yahisemo gukoresha uburyo bwose ngo yerekane ko ibyo bimubabaza nk’Umunyarwanda kuko bagombye gukunda urwababyaye, bagaharanira icyaruteza imbere aho gusebya no gusenya ibyagezweho.

“Hari abantu baba mu Rwanda bumva ko twebwe abari i Burayi no muri Amerika twiganjemo abanga igihugu, oya siko biri. Hari abantu benshi dukunda igihugu cyacu kandi cyane. Benshi mu bigomeka bagasebya aho bavuye ni ababa barahunze amakosa bakoze mu gihugu.

“Abo rero baba bangisha abanyamahanga igihugu ariko twese ntabwo ari ko turi, baca umugani ngo ‘inda ibyara Mweru na Muhima’ ariko abo bitwa ibigarasha ntabwo batubuza kwerekana ibyiza n’iterambere ry’igihugu. Abo kandi tuzagerageza kubahindura nabo bazaze gusaba imbabazi.”

Mu myaka 10 amaze muri Amerika, Kagaruka Kibedi Davis avuga ko hari byinshi yigiye ku mico yo hanze.

Mbere yo kujya hanze aho ari gukomereza amashuri ye, Kibedi yakoze imyaka itandatu mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Muri uru rugendo rwe rw’ubuzima yakoranye n’abanyamahanga benshi ku buryo hari byinshi yagiye asobanukirwa kurusha ku miterere ya buri kiremwamuntu aho agira ati “Naje gusanga mu bantu ikibi mu buzima ari ukwiyemera”.

Yongeraho ati “Muri kamere umuntu yakwiye kubana na buri wese neza yaba umuto cyangwa umukuru akarangwa kandi no kwicisha bugufi yubaha buri wese.”

N’ubwo ateganya kuza mu myaka itatu agatangira kugira uruhare nyarwo mu iterambere ryarwo, yifashishije ibyo yahashye hanze, Kibedi, kuri ubu asaba Abanyarwanda kubahana ntihagire usuzugura undi.

“Abantu twese twagombye kugira agaciro kamwe kandi tukarangwa n’impuhwe ni ko kubana kuko ushobora gusuzugura umuntu bitewe n’imibereho wenda mutanganya ubushobozi ariko ejo akaba ari we ukeneye kwiyambaza; bityo uwo ari we wese akeneye ineza no kubahwa.”

Igihe cyose amaze hanze, Kibedi avuga ko amaze gusesengura yasanze ntawe wakagombye kurangazwa na gato n’abantu birirwa basebya umukuru w’igihugu cy’ u Rwanda, kuko abenshi ari ababa bashaka kugoreka amateka nyayo y’igihugu nkana, bitewe n’ibibazo bwite byabo yerekana ko perezida atabashimishiriza bose icyarimwe.

Ati “Perezida ntashobora gushimisha buri Munyarwanda wese kuko bigoye gushimisha abantu bose bafite imitekerereze itandukanye, icya ngombwa ni uko agomba gukora ibikwiye kandi arabikora.”

Agira inama abigiza nkana bakagendera ku makosa yabo bashaka gutuka aho bava.

“Aba birirwa bogeza urwango nabagira inama y’uko bahumuka bagakora ikibereye u Rwanda rwacu bakava mu marangamutima bagasubiza amaso inyuma.”

Asoza agira ati “Hano muri Amerika turi benshi dukunda igihugu cyacu, dukunda perezida wacu, abaje muri Atlanta (muri Rwanda Day) barabyiboneye twarengaga ibihumbi bine dukunda aho tuvuka mu muco wo gukundana no kubahana.

“Abo bigira ibitangaza, bakumva ko ari ba "kagarara" babaha kuyobora bakiba abantu bagahunga bagashaka gutuka aho bava baradusebya; hano muri Amerika ntabwo ari ko bimeze, ntabwo umenya umukene n’umukire, hano urahura n’umuherwe mugahura akakuramutsa, akakuyoboza.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages