00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

(Video): Iyo FPR idashyira imbere ubunyarwanda, ntiba yaratsinze - Depite Bamporiki

Yanditswe na

Karirima Ngarambe

Kuya 29 June 2015 saa 08:14
Yasuwe :

Depite Edouard Bamporiki asanga iyo FPR Inkotanyi idashyira imbere Ubunyarwanda itari gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu, agaheraho agira ati “Ubumwe bw’intore bunoza intambwe, ariko iyo inda yasumbye isari, ubworo bwibasira ubwonko, bugasimbura ubwenge.”

Ibi yabitangarije nyuma y’ibiganiro by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, batuye, biga cyangwa bakorera mu Bubiligi, ndetse nabaturutse mu Buholandi, mu Bufaransa, mu Bwongereza, muri Luxembourg, mu Busuwisi no mu Rwanda, bakomeje kuganirizwa aho igihugu kivuye n’aho kigeze mu miyoborere myiza n’iterambere rigezweho kandi ritanga umusaruro, no kuri gahunda ya ’Ndi umunyarwanda’.

Depite Bamporiki yakomeje asaba abanyarwanda bose gushyira hamwe bakarwanya abashaka kubasenyera igihugu, ahubwo bagakomeza kucyagura, cyane ko ngo umwami Rwabugiri yarwaguye yagura imisozi, Perezida Kagame na we akarwagura mu mitima y’Abanyarwanda aho bari hose ku isi.

Mukurikire ikiganiro:

Indi nkuru mwasoma, mukande hano


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages