00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zambia yagaragaje ko intambwe y’u Rwanda ari isomo kuri Afurika

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 5 July 2026 saa 12:53
Yasuwe :

Guverinoma ya Zambia yagaragaje ko iterambere u Rwanda rwagezeho nyuma y’amateka mabi rwanyuzemo riyitera ishema, ariko kandi igasanga ari n’isomo ku Mugabane wa Afurika ugifite urugendo runini rwo kubaka ubukungu bwawo.

Ibyo byagarutsweho ku itariki 4 Nyakanga 2026 mu birori byo kwifatanya n’u Rwanda kwizihiza imyaka 32 rumaze rwibohoye byabereye mu Mujyi wa Lusaka.

Ni ibirori byateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Zambia, byitabirwa n’abarenga 500, barimo Abanyarwanda batuyeyo, abayobozi muri Guverinoma y’icyo gihugu, abadipolomate bahakorera ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Guverinoma ya Zambia yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Siporo n’Ubuhanzi, Kangwa Chileshe. Yavuze ko urugendo u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari isomo rikomeye kuri bo no ku Mugabane wa Afurika.

Mu izina rya Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia, Kangwa yashimye Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda ku ntambwe bagezeho mu kubaka igihugu.

Ati “Kwibohora ni ikimenyetso gikomeye cy’ubudacogora no kunga ubumwe. Zambia isanga impinduka zidasanzwe u Rwanda rwagezeho ziteye ishema. Kuva ku kwiyomora ibikomere nyuma y’ibibazo rwanyuzemo kugera ku iterambere rirambye rumaze kugeraho, ni urugendo rw’isomo ku Mugabane wa Afurika.”

Yakomeje avuga ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku kubahana no gukorana, kandi ko uzakomeza kwaguka.

Ati “Zambia n’u Rwanda bifitanye umubano mwiza ushingiye ku kubahana. Twongeye gushimangira ubushake bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi hakurikijwe icyerekezo cya Afurika 2063, ku nyungu z’abaturage bacu.”

Yanashimiye kandi Abanyarwanda batuye muri Zambia ku ruhare bagira mu guteza imbere ubukungu bw’icyo gihugu, abasezeranya ko kizakomeza kubashyigikira.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Bugingo Emmanuel, yavuze ko kwibohora ari umunsi wo kuzirikana abagabo n’abagore bitanze bakabohora igihugu, bagashyiraho umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge byaganishije ku iterambere.

Yagaragaje ko u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubukungu bwarwo bwari hasi hashoboka, ariko ubu ruri mu bihugu bifite ubukungu buri kwihuta muri Afurika bitewe n’amavugurura yakozwe, iterambere ry’urwego rwa serivisi n’ishoramari rituruka mu mahanga.

Bigaragazwa no kuba ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse ku kigero cya 9,4% mu 2025, mu gihe mu gihembwe cya mbere cya 2026 bwazamutseho 10%, ndetse biteganyijwe ko umwaka wa 2026 uzarangira bwazamutse ku kigero cya 7,2%.

Ibyo ni intambwe nziza iganisha ku kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse mu 2035 hamwe no kuba Igihugu gifite ubukungu bukomeye mu 2050.

Ambasaderi Bugingo kandi yashimiye Guverinoma n’abaturage ba Zambia uburyo babanira neza Abanyarwanda bariyo, ashimangira ko imikoranire izakomeza kwaguka. Yahaye abo Banyarwanda umukoro wo gukomeza kurangwa n’indangagaciro zirimo gukunda umurimo, ubumwe no gukomeza guhesha ishema u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda na Zambia usanzwe ari nta makemwa
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko, Siporo n'Ubuhanzi ya Zambia, Kangwa Chileshe, yavuze ko intambwe y’u Rwanda ari isomo rikomeye kuri bo no ku Mugabane wa Afurika
Ambasaderi w'u Rwanda muri Zambia, Bugingo Emmanuel, yavuze ko kwibohora ari umunsi wo kuzirikana abagabo n'abagore bitanze bakabohora igihugu, bagashyiraho umusingi waganishije ku iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages