00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb.Kayizari yamuritse ubwoko bushya bw’imyenda ikorwa n’Abanyarwanda bo muri Turukiya

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 December 2015 saa 05:15
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Turukiya bamuritse ibikorwa birimo imyenda bakoze bise “Like Rwandans”, izina rirushaho kumenyekanisha u Rwanda, batangiza n’Urubuga rwa internet ruzajya rubahuza, batanga cyangwa bashaka amakuru.

Uyu muhango wayobowe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya, Lt. Gen Ceasar Kayizari, washimiye cyane abahagarariye Abanyarwanda kugera kuri iki gikorwa, ndetse abibutsa ko bagomba gukoresha neza ubwo buryo bashyizeho buzabafasha gutanga amakuru.

Umuyobozi w’Abanyrwanda baba muri Turukiya, Mbarushimana Hassan, yavuze ko ibi bikorwa biri mu byo bari bariyemeje gukora none ubu bikaba byamaze gushyirwa ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukuboza 2015.

Mbarushimana ashima ubwitange Abanyarwanda baba muri Turukiya bagaragaza kugira ngo ibikorwa nk’ibyo bibashe kugerwaho ndetse agashimira ubuyobozi bwa Ambassade y’u Rwanda bwakomeje kubatera ingabo mu bitugu mu buryo butandukanye, harimo inama bubagira mu bikorwa byabo bya buri munsi.

’Like Rwandans’, ni umuyoboro uzafasha guhuza ibikorwa byinshi by’Abanyarwanda batuye muri Turukiya nk’uburyo bwo kumurika igihugu cyabo aho bagiye n’aho batuye.

Hifashishijwe urubuga www.rct.rw, Abanyarwanda baba muri Turukiya bazashobora kubona no gutanga amakuru akenewe ndetse banamenye amahirwe aboneka mu Rwanda mu bijyanye n’ishoramari.

Imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye hatekerezwa uru rubuga, ni ukwerekana andi mahirwe ari muri Turkey mu burezi ku bashaka kuhakomereza amasomo.

Igihugu cya Turukiya giherereye ku migabane ibiri, Asia n’uBurayi, ubu hakaba habarirwa Abanyarwanda bagera ku 153.

​Amb. Kayizari yatangije ku mugaragaro ubwoko bushya bw'imyenda ikorwa n'Abanyarwanda bo muri Turukiya
Hifashishijwe urubuga www.rct.rw, Abanyarwanda baba muri Turukiya bazashobora kubona no gutanga amakuru
Urubuga rwa internet www.rct.rw ruzafasha Abanyarwanda kumenya amahirwe aboneka mu burezi(education) muri Turukiya
Like Rwandans, ni umuyoboro uzafasha guhuza ibikorwa byinshi by’Abanyarwanda batuye muri Turukiya
Abanyarwanda baba muri Turukiya bizihije iminsi mikuru bishimira ibyo bagezeho
Amb. Ceasar Kayizari, yashimiye cyane abahagarariye Abanyarwanda kuba bageze kuri iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages