Ibi birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora byabereye muri Hotel de Convenções do Talatona (HCTA) mu murwa mukuru wa Angola, Luanda, byitabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma y’icyo gihugu, barimo Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga, Isabel Rezendre n’Umuyobozi mukuru ushinzwe iby’ubanyi n’amahanga, Dr. Maquento Lopes ahagarariye ishyaka riri ku butegetsi rya MPLA; hari n’abandi banyacyubahiro batandukanye bahagarariye ibihugu byabo muri Angola, abacurizi n’abandi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, Alfred Gakuba Kalisa, yanyuriye muri make abitabiriye ibirori ku mateka y’u Rwanda kuva mbere y’ubukoloni kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, anabereka ko nyuma ya Jenoside igihugu kiri gutera imbere byihuse kubera ubuyobozi bufite icyerekezo burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Yanakomeje avuga ko mu myaka hafi itatu ishize u Rwanda rufunguye Ambasade muri Angola, ibihugu byombi bikorana bya hafi mu kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu gihe u Rwanda ruri kwitegura amatora, Ambasaderi Kalisa yanababwiye ko Perezida Kagame [wari uyoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda] ari we mukandida FPR Inkotanyi yatanze kuzahatana kuya 3 Kanama ku baba mu mahanga n’iya 4 ku Banyarwanda baba mu gihugu mu matora ya Perezida wa Repuburika y'u Rwanda.


















Ibitekerezo 0