Byateguwe mu gikorwa cyiswe “The Commonwealth Family Gathering” cyitabiriwe n’abarenga 150 barimo abayobozi n’abashoramari bakomeye mu Buhinde.
Uyu muhuro wabaye tariki 27 Gicurasi muri hoteli “ The Lalit”, iherereye mu Mujyi wa New Delhi ari naho ambasade y’u Rwanda ifite icyicaro muri iki gihugu.
Ambasaderi Jacqueline Mukangira yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye neza kwakira CHOGM ndetse atanga ikaze ku bazayitabira.
Ambasaderi Mukangira yavuze ko u Rwanda rufite ibikorwaremezo bikenewe bizatuma iyo nama igenda neza, kuba abantu benshi baramaze kwemeza kuzayitabira no kuba ingingo zizaganirwamo ari ingirakamaro ku bihugu bigize Commonwealth.
Umuyamabanga wa Leta ushinzwe amahanga n’Umuco Meenakshi Lekhi, yifurije u Rwanda kuzagira inama nziza ya CHOGM, anarushimira aho imyiteguro igeze ngo iyo nama izagenda neza.
Umwe mu bashoramari bitabiriye iki gikorwa akaba n’Umuyobozi w’ikigo Obeetee Group of Companies, Kapil Aggrawal hamwe n’inshuti y’u Rwanda Abhilash Puljal bagarutse ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, bavuga ko ari kimwe mu bihugu bya Afurika byorohereza abashoramari.
Abhilash Puljal kandi yanagarutse ku kuba u Rwanda ari igihugu cyabashije guhangana n’ubukene, kigashyiraho gahunda nyinshi z’iterambere kandi kibereye ubukererugendo.
Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde ihagarariye u Rwanda mu bindi bihugu biri muri Commonwealth nka Bangladesh, Sri Lanka na Maldives.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!