Kuwa Gatatu tariki 15 Werurwe nibwo abo banyarwanda basoje amasomo y’imyaka ine y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet, e-Commerce. Ni umuhango witabiriwe n’ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa.
Aba banyeshuri ni icyiciro cya mbere cy’amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Alibaba Group y’umuherwe Jack Ma.
Mu Ukwakira 2018 nibwo u Rwanda na Alibaba Group byasinyanye amasezerano y’ubufatanye yo gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.
Ayo masezerano yitezweho guteza imbere gahunda yo guhanga udushya, ubucuruzi ndengamipaka, aho ibicuruzwa by’u Rwanda bigurwa mu Bushinwa binyuze ku isoko ryo kuri internet rya Alibaba Group. U Rwanda na Alibaba kandi byemeranyije guhana ubumenyi mu kubaka eWTP.
Mu muhango wo guha aba banyeshuri impamyabumenyi, Umujyanama wa kabiri muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, Virgile Rwanyagatare, yavuze ko ari ikimenyetso cy’umubano mwiza ukomeje gushinga imizi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.
Yagize ati “Ubu bufatanye buri gutanga umusaruro mu guteza imbere iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga haba mu bucuruzi nyambukiranyamipaka, ikoranabuhanga mu by’imari, kubaka ubushobozi n’ibindi. Aba banyeshuri ni abagenerwabikorwa babonye buruse binyuze muri eWTP, bakaba ari ikimenyetso cy’umusaruro mwiza w’ubu bufatanye.”
Umuyobozi wa Alibaba Business School, Zhang Jianlin, yavuze ko ubumenyi aba banyeshuri bahawe, buzabafasha mu iterambere ry’ibihugu byabo.
Aba banyeshuri b’abanyarwanda batangiye amasomo muri Nzeri 2019. Bahawe amasomo atandukanye yibanda ku bucuruzi bwo kuri internet n’ikoranabuhanga, ari nako bigira ku bunararibonye bw’u Bushinwa mu guteza imbere ikoranabuhanga mu bucuruzi.
Hari ibindi byiciro by’abanyarwanda bikomeje guhabwa ubumenyi mu bucuruzi binyuze muri aya masezerano y’u Rwanda na Alibaba Group.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!