Umuganda rusange umaze kwimakazwa mu mikorere y’Abanyarwanda bose aho bahurira hamwe ku wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi bagakora imirimo itandukanye igamije kubaka igihugu mu nzego zose z’ubuzima.
Agaciro uhabwa katumye wambuka urenga imbibi z’igihugu, Abanyarwanda baba hanze yacyo bawugira umuco ubaranga mu mahanga ya kure.
Muri Repubulika ya Congo, ku wa 30 Nzeri 2017, Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, bahuriye mu muganda witabiriwe n’abasaga 50, basukuye inkengero z’imihanda, imiferege, banatema ibyatsi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Dr. Jean Baptiste Habyalimana, yashimye abitabiriye iki gikorwa by’umwihariko Abanyarwanda baba muri iki gihugu kuko bakomeje umuco mwiza w’isuku bakanawusangiza abandi.
Yasobanuye ko umuganda ari imwe mu nkingi zubatse ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda no kwiteza imbere mu bufatanye, akaba ari yo mpamvu iki gikorwa cyabaye umuco.
Abagize Diaspora Nyarwanda basabwe gukomeza kunga ubumwe no gufatanya mu bikorwa biganisha ku iterambere ryabo n’iry’igihugu cyabo cy’amavuko.
Ambasaderi Habyalimana yashimiye Abanye-Congo bitabiriye uyu muganda uteza imbere aho batuye anabashishikariza guhamagarira abandi kwitabira iki gikorwa.
Uyu muganda wakorwaga ku nshuro ya gatatu muri iki gihugu, ubwa mbere wabereye mu gace ka Bacongo muri Nyakanga 2017; icyo gihe iki gikorwa cyitabiriwe n’abarenga 100 mu gace ka Bacongo aho ambasade y’u Rwanda ikorera, ubwo hasukurwaga ahazabera amatora y’umukuru w’igihugu yo ku wa 3 Kanama 2017.



















TANGA IGITEKEREZO