00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba i Washington bizihije Umuganura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 August 2023 saa 05:41
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Leta ya Washington mu gace ka Seattle muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti z’u Rwanda bahuriye mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura.

Ni umuhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana ndetse n’abashyitsi bavuye mu muryango, Bill Gates Foundation.

Uyu munsi wo kwizihiza Umuganura ku Banyarwanda baba Seattle waranzwe n’ibiganiro byo gusangizanya ubumenyi mu nzego zitandukanye.

Impuguke mu by’Ubwishingizi, Immaculate Busingye, uri mu Banyarwanda baba muri aka gace yatanze ikiganiro kigamije guhugura bagenzi be mu bijyanye n’imari, uko abantu bakoresha amafaranga neza, uko bakwizigamira ndetse bakanishinganisha.

Yagaragarije bagenzi be ko bakwiriye gufatirana amahirwe yose babona ashobora kubabyarira amafaranga kugira ngo bizere ejo hazaza heza kandi bitegura ibihe bikomeye bishobora nk’urupfu cyangwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ambasaderi Mukantabana yashimiye aba Banyarwanda ku muhate n’ubushake bagaragaje gutegura uyu munsi mukuru w’Umuganura.

Ati “Nashimishijwe n’ibi birori nshobora kuvuga ko aribyo byiza bibayeho mu muryango wacu.”

Yakomeje agaragaza ko aba Banyarwanda baba Seattle bakomeje gutanga umusanzu mu nzego zitandukanye hagamijwe kubaka igihugu cyabo, ashimangira ko iki gikorwa cyo gusangiza bagenzi babo ubumenyi bafite ari bwo buryo bwiza bwo kwizihiza Umuganura.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yehoyada Mbangukira, yashimye uburyo bagira uruhare mu kubaka igihugu cy’ababyaye ndetse n’aho batuye muri Amerika.

Buri mwaka muri Kanama, abanyarwanda bizihiza umunsi w’Umuganura aho amateka yerekana ko ubusanzwe ari umuhango wahoze mu nzira z’ubwiru wubahwaga kandi ugahabwa agaciro i Bwami no mu muryango nyarwanda wose.

Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 11 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyabungo) bari barakuyeho imihango yose ikomeye n’ubwiru mu Rwanda.

Umuganura wabaye imwe mu nzira z’ubwiru, kenshi na kenshi dufata nk’itegeko nshinga ryo mu Rwanda rwo hambere. Ni umwe mu byafatirwagaho ibitaramo nyarwanda, kuko nawo wari ufite umwanya mu bitaramo bitanu byari bikomeye mu Rwanda rwo ha mbere.

Mu munsi mukuru w’umuganura, ibwami hazaga imyaka y’amoko menshi yabaga yeze muri ibyo bihe, ariko mu kuwutegura no kuwizihiza, hakifashishwa imbuto nkuru y’amasaka, ari nayo bengagamo amarwa n’inturire, ubundi bagasangira bishimira ibyiza byagezweho.

Ku rwego rw’Igihugu, Umuganura wayoborwaga n’Umwami afashijwe n’abanyamihango b’Umuganura (abo kwa Rutsobe n’abo kwa Myaka ya Musana) naho ku rwego rw’umuryango, umukuru w’umuryango akaba ari we wayoboraga iyo mihango.

Ku munsi w’Umuganura, abayobozi basabanaga n’abayoborwa mu gitaramo cy’imihigo, abana bagasabana n’ababyeyi. Ni muri icyo gitaramo cy’Umuganura hamurikwaga ibikorwa by’indashyikirwa (inka nziza, umusaruro ushimishije n’ibindi maze abakoze neza bagashimwa, ibigwari bikagawa.

Kwizihiza Umuganura byongeye gucibwa n’abakoloni mu 1925, ubwo Gashamura ka Rukangirashyamba wari ushinzwe Umuganura yaciribwaga mu Burundi. Nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge, abantu bakomeje kwizihiza Umuganura mu miryango ariko ubuyobozi bwariho muri icyo gihe ntibwashyiramo imbaraga ngo Umuganura uhabwe agaciro ukwiye.

Muri iki gihe, kwizihiza Umuganura byasubiranye agaciro byahoranye kandi kandi ibirori byawo bifite amasomo biha Abanyarwanda mu nzira y’iterambere ry’Igihugu.

Uyu muhango waranzwe n'ibirori gakondo
Uyu muhango wo kwizihiza Umuganura wahurije hamwe Abanyarwanda batuye i Seattle muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Impuguke mu by'Ubwishingizi, Immaculate Busingye, yasangije Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Seattle bumwe mu buryo bwabafasha kwizigamira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages