00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba mu Buhinde biyemeje gufasha abarwayi bivurizayo

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 2 August 2013 saa 03:47
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Buhinde bashinze Kampani yitwa Patient Eye yo gufasha abanyafurika by’umwihariko Abanyarwanda bivuriza muri iki gihugu haba mu kubayobora, kubasobanurira mu rurimi, kubashakira amacumbi ahendutse n’ibidi bijyanye nabyo.
Aganira na IGIHE, Mbabazi Jean Paul, Umunyeshuri w’imyaka 26 wiga mu Buhindi , washinze iyi Kampani avuga ko yabitangiye nyuma yo kubona bimwe mu bibazo n’imbogamizi abarwayi b’abanyarwanda bahura nabyo mu kujya kwivuza muri iki gihugu. (…)

Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Buhinde bashinze Kampani yitwa Patient Eye yo gufasha abanyafurika by’umwihariko Abanyarwanda bivuriza muri iki gihugu haba mu kubayobora, kubasobanurira mu rurimi, kubashakira amacumbi ahendutse n’ibidi bijyanye nabyo.

Aganira na IGIHE, Mbabazi Jean Paul, Umunyeshuri w’imyaka 26 wiga mu Buhindi , washinze iyi Kampani avuga ko yabitangiye nyuma yo kubona bimwe mu bibazo n’imbogamizi abarwayi b’abanyarwanda bahura nabyo mu kujya kwivuza muri iki gihugu.

Avuga ko nk’Abanyarwanda yahise yigiramo igitekerezo cyo gufasha abaturutse ku mugabane akomokaho by’umwihariko u Rwanda mu kubayobora no kubafasha. Yagize ati “Ubu twarabyaguye ku buryo dutanga amakuru ku bashaka kwivuriza mu Buhinde ariko nanone tukanabayobora”.

Yongeraho ati “Bifasha abarwayi kubona serivise z’amakuru bifuza kumenya, kandi bikabafasha kugabanya amafaranga bari gutanga”.

Apollo Hospital Chennai, bimwe mu bitaro bikomeye bikunze kuvurirwamo Abanyarwanda

Kuri uyu Patient Eye bakorana na’ibitaro byitwa Apollo na Miot. Bamaze gufasha abarwayi bagera kuri 30 baturutse mu Rwanda babagana. Mu Rwanda Patient Eye bakorera kuri La Bonne Adress mu mujyi rwagati, mu cyumba cya gatandatu muri etaje ya gatatu. Email yabo ni [email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages