Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, tariki ya 3 Gicurasi 2023, ni bwo imvura idasanzwe yibasiye uturere dutandukanye mu Burengerazuba bw'u Rwanda, iteza inkangu n'imyuzure byahitanye ubuzima bw'abantu 130, abandi barakomereka.

Abanyarwanda baba mu Bushinwa biganjemo abanyeshuri, abahakorera ubushabitsi n'abandi, bahise batangira gushyira hamwe inkunga kugira ngo yifashishwe mu gufata mu mugongo abagizweho ingaruka n'ibyo biza.

Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, bwatangarije IGIHE ko miliyoni 3 Frw ari yo mafaranga amaze kuboneka, gusa igikorwa kiracyakomeje.

Ambasaderi James Kimonyo yihanganishije imiryango yagizweho ingaruka n'ibyo biza, asaba Abanyarwanda bose bafite ubushobozi aho bari hirya no hino mu Bushinwa gushyira hamwe bagafasha bagenzi babo bari mu kaga.

Yashimiye kandi Abanyarwanda bahagarariye abandi mu Bushinwa ku bwo kuba ku isonga mu gutangiza iki gikorwa cyo gufasha abahuye n'ibiza.

Kugeza kuri uyu wa Gatatu Guverinoma y'u Rwanda yatangazaga ko uretse abitabye Imana hari n'ibindi byangiritse nk'inzu zisaga 5000, imirima ihinzemo imyaka, imihanda n'ibindi.

Kugeza ubu hari abasaga 1500 bashyizwe ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga kubera gusenyuka kw'inzu zabo cyangwa kuba ziri ahantu hatameze neza mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye.

Abaturage benshi inzu zabo zasenyutse cyangwa zikangirika bacumbikiwe ahantu hamwe, bakeneye ikunga zitandukanye
Abaturage benshi inzu zabo zasenyutse cyangwa zikangirika bacumbikiwe ahantu hamwe, bakeneye ikunga zitandukanye
Inzu zangiritse ni nyinshi ku buryo hari abaturage benshi bakeneye kunganirwa haba mu biribwa n'aho kwegeka umusaya
Inzu zangiritse ni nyinshi ku buryo hari abaturage benshi bakeneye kunganirwa haba mu biribwa n'aho kwegeka umusaya
Imvura yaguye mu Burengerazuba bw'igihugu yangije byinshi muri iki cyumweru
Imvura yaguye mu Burengerazuba bw'igihugu yangije byinshi muri iki cyumweru
Leta n'abafatanyabikorwa bakomeje kwegeranya inkunga zo gufasha abibasiwe n'ibiza
Leta n'abafatanyabikorwa bakomeje kwegeranya inkunga zo gufasha abibasiwe n'ibiza