00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba mu Butaliyani bashinze Umuryango "Ibuka Section Italia"

Yanditswe na

Karirima Ngarambe

Kuya 11 April 2015 saa 01:44
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu Butaliyani n’inshuti z’u Rwanda bashinze umuryango "Ibuka Section Italia", ushinzwe gufasha kwibuka, ubutabera, ndetse no kurwanya ipfobya rya Jnoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uwo muryango washingiwe i Roma kuwa gatanu tariki ya 10 Mata 2015, ukaba wari warifujwe igihe kirekire, kuko nta wundi wari ufite nk’umwihariko inshingano zavuzwe hejuru.

N’ubwo ibikorwa ngaruka mwaka byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo bitasibaga gukorwa, ariko uyu muryango uje kongeramo ingufu no gutuma birushaho gukorwa mu buryo bunoze ndtse n’Abataliyani bakabisobanukirwa.

Si ibyo gusa uyu muryango uteganya, kuko uzanita ku kumenyekanisha mu Butali
yani hose Jenoside yakorewe Abatutsi, bikareka kwitwa intambara hagati y’amoko.

Hazifashishwa ibisobanuro kenshi na kenshi bishingiye ku buhamya bw’abacitse kw’Icumu, ubw’abataliani cyangwa abandi banyamahanga batuye muri icyo gihugu ariko bari bafite ibikorwa mu Rwanda mbere cyangwa muri Jenoside, ndetse n’abaje mu butabazi nyuma yayo.

Uyu muryango kandi hateganyijwe ko uzegera abashakashatsi batandukanye bakifatanya kwiga ibyakumura ingengabitekerezo zigamije kurimbura inyoko muntu hagendewe ku idini, ibara ry’uruhu cyangwa ubwoko n’ibindi.

Uyu muryango uzifatanya n’indi iharanira ubutabera burenganura abahohotewe cyangwa se guhana abakoze jenoside yakorewe abatutsi bakidegembya, kugirango baryozwe amahano bakoreye inzirakarengane.

Uyu muryango uje ukurikira indi itandukanye ya IBUKA ku mugabane w’u Burayi, yose ikaba yarabimburiwe na IBUKA-Belgique.

Kuri manda ya mbere IBUKA Section ITALIA izayoborwa na komite igizwe n’aba bakurikira

–  Umuyobozi mukuru : Jean Pierre Kagabo

–  Umuyobozi mukuru wungirije : Pietro Veronese

–  Umunyamabanga : Timote Shimwa

–  Umubitsi : Pierre Murekezi,

–  Umuyobozi ushinzwe kwibuka, gukora ubuhskashatsi bugamije ubutabera no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside (Le Responsable pour la Mémoire, pour la documentation et pour la justice et pour la lutte contre l’idéologie génocidaire) : Federigo ARGENTIERI,

–  Ushinzwe imishinga (Le responsable des projets) : Emilia La NAVE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages