Ibi biganiro byabereye muri Marriot Hotel mu Bwongereza, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Mutarama 2017.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yakomoje ku mateka y’u Rwanda kuva mu myaka yo hambere kugeza mu 1994 ubwo cyagwirwaga n’amahano akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni.
Nyuma y’imyaka isaga 22, igihugu kivuye muri Jenoside, Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bishimira iterambere rimaze kwimakazwa mu nzego zose harimo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, ubutabera, ububanyi n’amahanga n’ibindi, byose byashibutse ku miyoborere myiza itanga icyizere mu cyerekezo kizima.
Depite Mukabalisa yerekanye ko Leta y’Ubumwe yashyize imbaraga mu kunga Abanyarwanda no kubaremamo umuco wo kwishakamo ibisubizo bahabwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kugira uruhare mu bibakorerwa.
Basangijwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda isigasira ihame ryo kubana nta kwishishanya
Depite Gatabazi JMV yerekanye ko aho igihugu cyari muri 1994 byabaye ngombwa ko Abanyarwanda ari abiciwe, ababiciye ndetse n’imiryango yabo bahitamo neza kubana nk’abavandimwe.
Muri ibyo bikomere byaba ibyo ku mubiri, ku mitima, ipfunwe, ubwoba, kwishishanya no kutagirirana icyizere hari hakenewe icyomoro cyakongera gutanga amahirwe yo kugirana igihango cy’ubuzima bufite intego kandi buganisha igihugu mu cyerekezo gihuriweho.
Mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda, abaturage baricara bagasasa inzobe bakagaruka ku buhamya n’amateka anyuranye babayemo barangiza bagasabana.
Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku gipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda cya 2015 (Reconciliation Barometer 2015), cyerekana ko Abanyarwanda bateye intambwe ishimishije cyane mu bwiyunge ku kigereranyo cya 92.5%, buvuye kuri 82.3% muri 2010.
Ibi kandi bigaragarira no mu mibereho n’imibanire yabo ya buri munsi, aho Abanyarwanda banezezwa no gusarura imbuto nziza zo kubana mu mahoro no mu bwizerane babikuye ku mutima mu gihugu cyunze ubumwe, cyuje umudendezo kandi gikataje mu iterambere no kwihuta mu kwikura mu bukene.
Na none igipimo cy’Ubwiyunge cya 2015 kigaragaza ko Abanyarwanda bagera kuri 96.1% batangaza ko bageze ku rwego rw’imibanire myiza izira ukwishishanya, aho 97.3 % bumva batewe ishema no kuba Abanyarwanda, gushyira imbere Ubunyarwanda nk’isanomuzi ibahuza bikabahesha agaciro, buri wese akabigira intego akomeraho.
Depite Gatabazi yatangaje ko iterambere ryifuzwa ryashobotse kubera umutekano uri mu gihugu, inzego zubatse neza n’abaturage bafite ubushake bwo kukijyana mu cyerekezo kizima.
Yashimiye Abanyarwanda baba mu mahanga ko bakomeje kugaragaza urukundo bagifitiye, anabasaba kubigira intego gushyigikira gahunda zose.
Abanyarwanda baba mu Bwami bw’u Bwongereza bagaragaje ko badakwiriye kurangara ahubwo bagomba gukomeza gushyigikira no kugaragaza uruhare rwabo mu gusigasira ibyagezweho.
Mu mirongo migari biyemeje kwimakaza harimo gukunda igihugu no kumenya ibihabera, kukiranga no kukirengera, kwamagana amacakubiri yose no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, gukora ubushakashatsi ku mateka y’igihugu no kuyamenya, bijyana no kumenya ururimi n’umuco wabo, guhura no guhugura na bagenzi babo, kwitabira gahunda n’ibiganiro by’ubuyobozi mu bikorwa nka Rwanda Day na Youth Forum, gushora imari no gushishikariza inshuti kuyishora mu gihugu ndetse no kwihesha ishema n’agaciro.



















TANGA IGITEKEREZO