00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Canada bashishikariza abaho gushora imari mu Rwanda

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 4 September 2014 saa 09:22
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Edmonton muri Canada tariki ya 30 Kanama bishimiye imyaka 20 ishize jenoside ihagaritswe banabwira abaho ibyiza byo gushora imari mu Rwanda.
Hagamijwe kwishimira intambwe u Rwanda rwateye nyuma y’imyaka 20 jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ibaye, Abanyarwanda baba muri Canada ndetse n’inshuti zabo mu Mujyi wa Edmonton bishimiye uburyo u Rwanda rwageze ku bikorwa bihambaye by’iterambere mu giterane bise “Rwandans, Praise the Lord, 20 Years of Resilience and (…)

Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Edmonton muri Canada tariki ya 30 Kanama bishimiye imyaka 20 ishize jenoside ihagaritswe banabwira abaho ibyiza byo gushora imari mu Rwanda.

Hagamijwe kwishimira intambwe u Rwanda rwateye nyuma y’imyaka 20 jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ibaye, Abanyarwanda baba muri Canada ndetse n’inshuti zabo mu Mujyi wa Edmonton bishimiye uburyo u Rwanda rwageze ku bikorwa bihambaye by’iterambere mu giterane bise “Rwandans, Praise the Lord, 20 Years of Resilience and Progress”, tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga “Banyarwanda, mushime Imana, imyaka 20 yo kwigira no kugera ku iterambere”.

Muri ibyo birori, Shakilla Umutoni uhagarariye by’agateganyo Ambasade y’u Rwanda muri Canada yishimiye icyo gikorwa abwira abari aho ko gihesheje ishema u Rwanda, ndetse agaragaza aho u Rwanda ruvuye n’ aho rugeze.

Shakilla yeretse Abanyarwanda baba muri Canada n’inshuti zabo uburyo igihugu gifite imiyoborere myiza bikanagira ingaruka nziza ku bukungu kandi ko kuhakorera ishoramari byoroshye kandi byihuta.

"Iyo ushatse gushora imari mu Rwanda mu masaha make uba wabonye ibyangombwa byose. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umutekano ndetse n’isuku utasanga henshi”.

Shakilla yerekanye ko ibyo bigwi byose byakozwe n’Abanyarwanda barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame kubera ko Imana yamuhaye imbaraga zo kuyobora ingabo zigahagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi muri 1994.

Heather Klimchuk, Minisitiri w’Umuco muri Canada akaba n’umudepite ukomoka mu Mujyi wa Edmonton yitabiriye ibyo birori kandi yizeza ubufatanye Abanyarwanda baba muri uwo mujyi kubera ibikorwa byabo.

Ati "Ni ngombwa ko nifatanya namwe muri ibi birori nyuma y’imyaka 20 habaye amarorerwa ndengakamere ya jenoside yakorewe Abatutsi, nta wabura kwishimira intambwe u Rwanda rwateye”.

Yongeyeho ati “Kubera ibikorwa by’indashyikirwa bikomeje kuranga Abanyarwanda nta wabura kubatera inkunga kuko mwihesha agaciro”.

Nyuma yo kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho nyuma y’imyaka 20, hatowe komite ya diaspora muri Edmonton ikaba iyobowe na Jean B. Kijuli.

Ibikorwa byose byabanjirijwe n’amasengesho yo gushimira Imana kubera ibyiza byose yagejeje ku Rwanda.

Bamwe mu Banyarwanda bitabiriye igikorwa
Abanyarwanda bitabiriye igikorwa cyo gushima Imana

Foto: Diaspora Edmonton


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages