00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Canada bizihije umunsi wo Kwibohora21

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 July 2015 saa 10:51
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Edmonton bafatanyije n’abo mu yindi Mijyi iherereye mu burengerazuba bwa Canada nka Winnipeg, Saskatoon, Calgary, Vancouver na Victoria bafatanyije kwizihiza umunsi wo kwibohora kw’u Rwanda, wizihijwe ku nshuro ya 21 kuwa 4 Nyakanga 2015.

Umuhango wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora wabereye i Edmonton, ukaba wari wanitabiriwe n’abayobozi b’ihuriro rya za Diaspora Nyarwanda mu bihugu bitandukanye ku Isi (bari bahagarariwe na Madamu Gisele Baganizi, Commissioner RDGN), ndetse n’aba Diaspora Nyarwanda yo muri Canada by’umwihariko.

Ibi birori byitabiriwe kandi n’inshuti z’u Rwanda zitandukanye, zaba abanya Canada ndetse n’abandi bahagarariye imiryango itandukanye muri icyo gihugu.

Ibyishimo byari byinshi ku bari aho

Uyu munsi mukuru wabimburiwe n’umukino wumupira w’amaguru wahuje amakipe abiri y’Abanyarwanda , ahoTogether F.C yatsinzwe na Victory F.C ibitego bine kuri bibiri (4-2).

Ku mugoroba, ni bwo umunsi mukuru nyirizina watangiye, ubimburirwa n’indirimbo zubahiriza ibihugu byombi (Canada n’u Rwanda), zaririmbwaga n’abana bato bari hagati y’imyaka itatu n’icumi.

Abitabiriye uwo munsi mukuru beretswe filimi igaragaza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze nyuma y’imyaka 21, nyuma hanatangwa “certificates” ku bagize itorero ry’abana b’Abanyarwanda i Edmonton.

Hanavugiwe amagambo atandukanye y’abayobozi bari aho, bakunze kugaruka cyane ku kwibohora kw’Abanyarwanda, n’ibindi.

Umunsi mukuru washojwe no kwidagadura, babiyobowemo n’abahanzi n’ababyinnyi banyuranye b’Abanyarwanda.

Itegurwa ry’uwo munsi wo Kwibohora21 muri Canada ryagizwemo uruhare runini na Komite ya Diaspora Nyarwanda yo muri icyo gihugu, iyobowe na:

1. John Kijuli (President)
2. Emmanuel Kaviziya (General Secretary)
3. Charles Rushema Nyandwi (Finance & Planning)
4. Jean Marie Ndahiro (Skills & Knowledge Transfer)
5. Joy Mukarage (Culture & Gender)
6. Laetitia Nyiranshuti (Youth)
7. Mireille Kamali (Media & Public Relations)

Hari hari n'abayobozi mu nzego zitandukanye za Canada
Ibirori byabimburiwe n'umukino w'umupira w'amaguru
Abana bato baririmbye "Rwanda Nziza" n'indirimbo yubahiriza igihugu cya Canada
Ibirori byanaranzwe n'imyino nyarwanda
ABana bagize Itorero bahawe amashimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages