Umuhango wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora wabereye i Edmonton, ukaba wari wanitabiriwe n’abayobozi b’ihuriro rya za Diaspora Nyarwanda mu bihugu bitandukanye ku Isi (bari bahagarariwe na Madamu Gisele Baganizi, Commissioner RDGN), ndetse n’aba Diaspora Nyarwanda yo muri Canada by’umwihariko.
Ibi birori byitabiriwe kandi n’inshuti z’u Rwanda zitandukanye, zaba abanya Canada ndetse n’abandi bahagarariye imiryango itandukanye muri icyo gihugu.
Uyu munsi mukuru wabimburiwe n’umukino wumupira w’amaguru wahuje amakipe abiri y’Abanyarwanda , ahoTogether F.C yatsinzwe na Victory F.C ibitego bine kuri bibiri (4-2).
Ku mugoroba, ni bwo umunsi mukuru nyirizina watangiye, ubimburirwa n’indirimbo zubahiriza ibihugu byombi (Canada n’u Rwanda), zaririmbwaga n’abana bato bari hagati y’imyaka itatu n’icumi.
Abitabiriye uwo munsi mukuru beretswe filimi igaragaza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze nyuma y’imyaka 21, nyuma hanatangwa “certificates” ku bagize itorero ry’abana b’Abanyarwanda i Edmonton.
Hanavugiwe amagambo atandukanye y’abayobozi bari aho, bakunze kugaruka cyane ku kwibohora kw’Abanyarwanda, n’ibindi.
Umunsi mukuru washojwe no kwidagadura, babiyobowemo n’abahanzi n’ababyinnyi banyuranye b’Abanyarwanda.
Itegurwa ry’uwo munsi wo Kwibohora21 muri Canada ryagizwemo uruhare runini na Komite ya Diaspora Nyarwanda yo muri icyo gihugu, iyobowe na:
1. John Kijuli (President)
2. Emmanuel Kaviziya (General Secretary)
3. Charles Rushema Nyandwi (Finance & Planning)
4. Jean Marie Ndahiro (Skills & Knowledge Transfer)
5. Joy Mukarage (Culture & Gender)
6. Laetitia Nyiranshuti (Youth)
7. Mireille Kamali (Media & Public Relations)



















TANGA IGITEKEREZO