Ku mugoroba wo kuwa 11 Mata 2015, Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire hamwe n’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ndetse n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatusi muri Mata 1994.
Umuhango wabereye mu Mujyi wa Abidjan guhera, Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire n’inshuti zabo bakoze urugendo rwo kwibuka (Walk to remember), nyuma y’urugendo hakurikiraho ibiganiro byabereye mu cyumba mberabyombi cya Commune Cocody.
Mu ijambo rya Perezida wa Diaspora Nyarwanda yo muri Cote d’Ivoire, Mutsinzi Jean Pierre, yashimangiye ko abanyarwanda baba baba yo batazatezuka ku kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yakomeje ashimangire kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi no gutera ingabo mu bitugu abayirokotse, guharanira ko itazongera kubaho ukundi ndetse no kwimakaza umuco w’amahoro.
Umuhango waranzwe n’amasengesho, kwerekana filime ivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse n’amagambo arimo ubuhamya ku byerekeye itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ya 1994, hanacanwa urumuri rw’icyizere.



















TANGA IGITEKEREZO