Ibi birori byitabiriwe n’abasaga 500 barimo Abanyarwanda baba muri Kenya n’inshuti zabo, waranzwe n’ibikorwa bitandukanye byagarutse ku muco w’u Rwanda nko guha abana amata, imbyino za Kinyarwanda no guca imigani.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Martin Ngoga, yabwiye abitabiriye ibi birori ko Umuganura usobanuye byinshi ku bumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Umuganura ni ikimenyetso cy’ubumwe bwarangaga Abanyarwanda bo hambere, abantu bishyiraga hamwe mu kwishimira imbuto z’ibyo bakoreye ndetse banakasangira n’abataragize umusaruro uhagije. Uyu ni umuco ugifite agaciro kuri uyu munsi kuko ubumwe nibwo u Rwanda rwubakiyeho.”
Yakomeje ashimira Abanyarwanda baba muri iki gihugu uburyo badahwema kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda by’umwihariko ku bufasha batanze ku bagizweho ingaruka n’ibiza.
Ati “Ndabashimira uburyo mwafashije abavandimwe bacu bagizweho ingaruka n’ibiza byabaye muri Gicurasi uyu mwaka, n’uburyo iteka muhora mugira uruhare mu gufasha guverinoma mu bikorwa by’iterambere. Abanyarwanda nitwe igihugu cyacu gifite mujye muhora mubizirikana.”
Umuganura ni umuhango ukomeye mu muco n’amateka by’u Rwanda kuko utuma Abanyarwanda bunga ubumwe bagasangirira hamwe ibyo bungutse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!