Komisiyo y’amatora (NEC) yatangaje ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka Perezida Kagame w’ishyaka FPR Inkotanyi ariwe watsinze bidasubirwaho ku majwi 98.79 %; umukandida wigenga Mpayimana Philippe agira 0.73% naho Frank Habineza w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije abona 0.48%.
Ku wa 22 Nzeri 2017, Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bakoraniye i Dubai bishimira intsinzi ya Perezida Kagame.
Iyi gahunda yateguwe n’abayobozi b’abanyarwanda batuye muri UAE bahagarariwe na Florence Mukangenzi, ngo bishimire uruhare bagize mu kwitorera Umukuru w’Igihugu banagaragarizwe gahunda bazagenderaho mu mwaka wa 2017/2018.
Ibi birori byanitabiriwe n’abakozi ba ambasade y’u Rwanda i Abu Dhabi ndetse n’aba-Consulat y’u Rwanda muri Dubai. Ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Rwanda i Abu Dhabi, Mustapha Sibomana yakanguriye abanyarwanda gukora kandi bakagira n’uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Habayeho kandi gutombora ibihembo binyuranye birimo itike ya RwandAir yo kugaruka i Kigali, kurara muri Marriot Hotel n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO