Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Ruhango ku wa 29 Ukuboza 2016. Aba banyarwanda bari bahagarariye bagenzi babo baba muri iki gihugu, bavuga ko bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kugaragaza ko n’ubwo baba hanze y’u Rwanda, ariko baruhoza ku mutima bagamije kugira uruhare muri gahunda za Leta ziteza imbera abarutuye, nkuko byemezwa na Nzungize John wari urihagarariye.
Akagari ka Bunyogombe kabarizwamo abahawe iyi nkunga, gatuwe n’abaturage basaga gato ibihumbi 10. Muri bo 70% ni bo bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Abishyuriwe ubu bwisungane bavuga ko kuba bari batarabwishyura byari byaratewe n’ubukene, bakemeza ko kuba babubonye bigiye kubafasha kugira ubuzima bwiza.
Mu rwego rw’akarere, abamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza bagera kuri 69.8%, imibare isa n’ikiri inyuma gato y’aho babaga bahagaze mu bihe nk’ibi by’imyaka ishize (mu Ukuboza), kuko ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ubundi babaga bahagaze ku kigero cya 80%.
Twagirimana Epimaque, umuyobozi wungirije w’ akarere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko kuba imibare y’abamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza iri hasi, bifitanye isano n’ikibazo cy’indwara ya Kabore yibasiye igihingwa cy’imyumbati kuva mu 2014, cyahingwaga n’abaturage bagera 90% muri aka karere, byatumye abenshi bugarizwa n’ubukene.
Uretse iki gikorwa cyo gutangira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, iri tsinda ry’abanyarwanda baba muri Mali kandi ryanatanze inka eshatu mu rwego rwo gutera inkunga gahunda ya Girinka.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Gahakwa Daphrose, yashimiye byimazeyo iri tsinda ku bubasha ryatanze ribuha abanyarwanda bagenzi babo batishoboye.



















TANGA IGITEKEREZO