Iki gikorwa cyabaye ku wa 29 Kanama 2026, aho Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc Shakilla Kazimbaya Umutoni atuye i Rabat, muri iki gihugu abanyarwanda bahatuye bakaba abenshi ari urubyiruko ruhiga.
Ambasaderi Umutoni yasobanuriye urubyiruko akamaro k’umuganura mu gushimangira indangagaciro remezo z’umuco nyarwanda nko gukunda igihugu, ubupfura, gukunda umurimo n’ubumwe.
Yashimiye Leta y’Ubumwe iyobowe na Perezida Paul Kagame yo yagaruye Umuganura maze n’Abanyarwanda baba mu mahanga bakagira amahirwe yo kuwizihiza.
Ku Banyarwanda baba mu mahanga, Ambasaderi Umutoni yabibukije ko umuganura ubafasha gusabana no kutibagirwa umuco wabo, abasaba kwirinda imyitwarire mibi yose ihabanye n’indangagaciro nyarwanda by’umwihariko birinda ibiyobyabwenge.
Uretse gusangira umuganura no guha abana amata nk’ikimenyetso cyo kurerera u Rwanda, ibirori byabaye umwanya mwiza wo kwiyibutsa umuco nyarwanda binyuze mu mbyino, n’imivugo.
Umuganura mu Rwanda wizihizwa ku wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama buri mwaka, aho Abarwanda n’abaturarwanda muri rusange bishimira umusaruro w’ibyo bagezeho, bagasangira kandi bagasabana.
Ni umwanya wo gushimangira ko igihugu gikomera iyo abaturage bagifite umuco wo gufatanya, kubaha umurimo no gusangira ibyiza bagezeho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!