00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Maroc bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 14 May 2023 saa 12:25
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc ku bufatanye n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’inshuti zabo, bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gikorwa cyabaye ku wa 10 Gicurasi 2023.

Ni igikorwa cyabereye mu nyubako izwi nka Palais de Congrès iherereye mu Murwa Mukuru wa Maroc, Rabat, witabirwa n’abashyitsi batandukanye bagera ku 150.

Barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Rabat ambasade iherereyemo hamwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’iki gihugu, abahagarariye ibihugu byabo muri Maroc, abafatanyabikorwa ndetse n’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Maroc.

Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo Kwibuka, imbere y’inyubako ya Palais de Congrès.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, Zaina Nyiramatama yagarutse ku kamaro ko kwibuka avuga ko harimo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside anaboneraho guhamagarira ibihugu gukomeza kuba maso bikarwanya abapfobya bakanahana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasangije kandi abari aho impungenge za Loni ku kibazo cy’amagambo abiba urwango agaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho hatagize igikorwa ashobora kuvukamo Jenoside.

Yashimye cyane uruhare rw’Abacitse ku icumu rya Jenoside ku bw’urukundo rw’igihugu n’umutima wo kubabarira, byo musingi w’iterambere igihugu cyubakiyeho.

Ambasaderi Nyiramatama yashimye kandi ubuyobozi bwiza bw’igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Republika y’u Rwanda ahantu agejeje izina ry’u Rwanda n’aho agejeje Abanywarwanda abereka inzira bakaba barasobanukiwe neza aho bava ndetse n’aho bifuza kugana.

Umuyobozi w’Umujyi wa Rabat, Asmaa Rhlalou, yatangaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abayirokotse ndetse anashimangira ko biteguye gufatanya na bo mu gukumira no kwamagana Jenoside aho ari ho hose.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Munezero Clarisse, yasobanuye amateka y’u Rwanda n’inkomoko y’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse anagaragaza uburyo ubukoloni bwagize uruhare rukomeye mu kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

Yagarutse kuri politiki mbi y’ivangura n’urwango avuga ko ari yo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko Leta y’Ubumwe yashyize imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu rwego rwo gukomeza kubanisha Abanyarwanda ariko anagaragaza ko hari abakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu Karere ndetse n’ahandi.

Munezero yibukije ko Leta y’u Rwanda idahwema gusaba ibihugu gushyiraho amategeko ahana icyaha cya Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo yayo.

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Maroc muri iki gikorwa, Ambasaderi Lamia RADI, yavuze ko Maroc yifatanyije n’u Rwanda muri iki gihe cyo kwibuka, ashima ubuyobozi bw’u Rwanda bwabashije kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse igihugu kikaba gikataje mu iterambere.

Igikorwa cyo kwibuka cyaranzwe kandi n’ubuhamya bukubiye muri filime mbarankuru ‘7 days in Kigali’ butangwa n’abantu batandukanye barimo abanyamahanga n’Abanyarwanda.

Herekanywe kandi filime ivuga ku rugendo rw’umugore w’Umunyarwanda mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho igaragaza ko umunyarwandakazi ntacyo atashobora ashyigikiwe n’ubuyobozi bwiza.

Uru rugendo rwabereye imbere y’inyubako ya Palais de Congrès mu Mujyi wa Rabat
Wabaye umwanya wo gukurikirana ibiganiro bitandukanye
Umuyobozi w’Umujyi wa Rabat, Madamu Asmaa Rhlalou, yatangaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, Madamu Zaina Nyiramatama yahaye yagarutse ku kamaro ko kwibuka avuga ko harimo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Amabasaderi Nyiramatama hamwe n'Umuyobozi w’Umujyi wa Rabat, Madamu Asmaa Rhlalou
Ifoto rusange y'abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Maroc

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages