Ibi bikorwa byabaye ku wa 27 Kanama 2023 mu Mujyi wa Matola ho mu Ntara ya Maputo nk’umujyi ubarizwamo Abanyarwanda benshi, byitabiriwe n’abagera kuri 500.
Ababyitabiriye barimo abayobozi bo muri Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique, abayobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’ab’Urugaga rw’Abikorera, PSF bari muri Mozambique aho bitabiriye imurikagurisha mpuzampahanga ry’ubucuruzi rya 58 ryitwa Fiera Internacional de Maputo (FACIM).
Ibikorwa byaranze uyu munsi birimo ibya siporo ku bagabo n’abagore b’Abanyarwanda baba mu mahanga nyuma Abanya-Mozambique n’Abanyarwanda biganjemo abakiri bato basusurutsa abitabiriye mu mbyino gakondo.
Uhagarariye Abanyarwanda baba muri Mozambique, Ndabarasa Theophile yashimiye abitabiriye ibirori, abasaba gukomeza uwo muco cyane ko ibirori nk’ibi bituma barushaho kumenyana no gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo cy’inkomoko.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe na we yashimiye itsinda ryateguye ibyo birori, yibutsa abitabiriye amateka n’inkomoko by’Umuganura mu Rwanda, abereka ko kwari ukwishimira umusaruro wagezweho no gutera inkunga abarumbije.
Ashingiye kuri iyo nkomoko, Amb. Claude Nikobisanzwe yibukije Abanyarwanda baba muri Mozambique kwibuka bagenzi babo baherutse kwibasirwa n’ibiza biherutse kwibasira Intara z’Uburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru mu Rwanda byishe abarenga 135, bakabatera inkunga ariko batibagiwe na bagenzi babo baba muri iki gihugu bafite amaduka aherutse kwibasirwa n’inkongi.
Amb. Claude Nikobisanzwe yabibukije kandi gukomeza kunga ubumwe, abereka ko ari byo byatumye u Rwanda rugera aho rugeze ubu mu iterambere nyuma y’imyaka 29, ndetse ko ubwo bumwe ari bwo bukomeje gutuma u Rwanda ruba ikimenyabose mu kwihuta mu iterambere.
Ni ubutumwa kandi yaherekeresheje inama zisaba abo Banyarwanda baba muri Mozambique, kwigisha abana babo Ikinyarwanda, indangagaciro n’Umuco Nyarwanda kugira ngo bazakure bazi neza ibiranga igihugu bakomokamo.
Kuri ubu umubano w’u Rwanda na Mozambique wifashe neza aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo, ubucuruzi, ubutabera ndetse u Rwanda kuri ubu ni rwo ruri ku isonga mu gutsinsura ibyihebe byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!