00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 April 2023 saa 12:50
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande, kuri uyu wa Gatandatu bahuriye mu rusengero rwa St Matthew’s ruri mu murwa mukuru Auckland, mu isengesho ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo abadipolomate bakorera mu mujyi wa Auckland, inshuti z’u Rwanda n’abakirisitu bo muri urwo rusengero.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nouvelle-Zélande, Jean de Dieu Uwihanganye, mu butumwa bwe bwasomwe na Clare de Lore uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri iki gihugu, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari uguha agaciro n’icyubahiro abishwe no gufata mu mugongo abayirokotse. Yashimangiye ko inshingano yo gukumira Jenoside ari iya buri wese.

By’umwihariko, Ambasaderi Uwihanganye yashimiye umunya-Nouvelle-Zélande Jonathan Moses, uruhare yagize rwafashije guhamya ibyaha abajenosideri ruharwa.

Uyu mugabo wabaye umushinjacyaha mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kuva muri 2001 kugeza muri 2009, yafashije abacamanza, akoresheje ibimenyetso, guhamya ibyaha Col. Renzaho Tharcisse wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali na Padiri Seromba Athanase, bombi bakaba barakatiwe gufungwa burundu.

Mu butumwa bwe kandi, Ambasaderi Uwihanganye yagaragaje ko n’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe, hakigaragara ikibazo cy’ingengabitekerezo yayo ndetse n’ihakana ryayo, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, ibi ahanini bigakorwa n’abayigizemo uruhare n’abambari babo.

Yakomeje agira ati "Nta shiti, dufatanyije twese hamwe, tuzatsinda [abahakanyi n’abambari babo]."

Imbaraga zo kwibuka

Jonathan Moses kuri ubu usigaye ari umucamanza mu rukiko rw’akarere ka Manukau, mu kiganiro yahaye abitabiriye iki gikorwa yavuze ko kwibuka amateka mabi, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bifasha mu gutegura ejo heza hazaza, ashimangira ko kwibuka ari ngombwa kugira ngo ibyabaye bidasubira.

Yashimye intambwe Leta y’u Rwanda yateye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Ubwo Clare de Lore uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Nouvelle-Zélande yagezaga ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka mu murwa mukuru Auckland
Eric Sangwa uhagarariye Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande, ubwo yagezaga ijambo ku bari bateraniye mu rusengero St Matthew’s mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Urusengero St Matthew’s mu murwa mukuru Auckland, ahabereye isengesho ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages