00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Sénégal na Mali batanze hafi miliyoni 8 Frw zo gufasha abibasiwe n’ibiza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 May 2023 saa 04:30
Yasuwe :

Nyuma y’ibiza byibasiye Intara z’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo byahitanye abantu basaga 130, Abanyarwanda baba muri Sénégal na Mali batanze inkunga yo gufasha abagezweho n’ingaruka zabyo, iyingayinga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni umusanzu mu guhangana n’ingaruka z’imvura idasanzwe yaguye ku matariki ya 2 na 3 Gicurasi 2023 isanga iyari imaze iminsi, iteza imyuzure n’inkangu bisenya inzu nyinshi z’abaturage, bamwe bahasiga ubuzima.

Uretse ubushobozi bukenewe bwo kwita ku bavanywe mu byabo ubu bacumbikiwe kuri site zashyizweho, bakeneye ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze, Guverinoma inakeneye agera kuri miliyari 30 Frw zo kubaka inzu z’abagizweho ingaruka n’ibiza.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, (MINEMA), Habinshuti Philippe yakiriye intumwa zihagarariye Abanyarwanda baba muri Senegal na Mali.

Ni itsinda ryari rigizwe na Gregoire Mushyirahamwe na Benoit Kalisa Bisamaza bamugejejeho inkunga, bamumenyesha ko Abanyarwanda batuye muri Senegal na Mali bababajwe cyane n’ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu bikanangiza ibikorwa by’abaturage kimwe n’ibikorwa remezo Igihugu cyashyizemo ubushobozi bwinshi.

Bagaragaje ko u Rwanda barufite ku mutima, ko barushakira imbuto n’amaboko kandi bashyigikira gahunda zose z’Igihugu n’Ubuyobozi bwacyo burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Bashimangiye ko batewe ishema no gufasha igihugu cyabo uko babishoboye, ndetse ko hakenewe ubwitange bwa benshi kugirango hasanwe ibyangijwe n’ibiza, bityo basaba abari mu Gihugu no mu mahanga gukomeza gutanga inkunga yabo uko babishoboye kandi ko abashyize hamwe ntakibananira.

Basabye n’abandi Banyarwanda aho bari hirya no hino ku isi gukomeza ubwo bufatanye basanganywe bwo gufasha abandi, cyane cyane ababa batunguwe n’ibyago nk’ibyo biza.

Abanyarwanda muri rusange basanzwe bahurira mu bikorwa binyuranye, aho no mu myaka ishize bakoze n’ibindi byo kugoboka abatishoboye nko kubafasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), kubafasha kubona amashanyarazi (Cana challenge), Girinka, gahunda zo gufasha abatishoboye bakorera mu bihugu batuyemo n’izindi gahunda zinyuranye z’Igihugu zirimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunsi wo Kwibohora, Umunsi w’Intwari n’izindi.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe, yashimiye Abanyarwanda batuye muri Senegal na Mali ku nkunga batanze, yakusanyijwe mu gito. Yavuze ko ari umuco mwiza ukwiye kuranga Abanyarwanda aho bari hose.

Yababwiye ko inkunga imaze gutangwa hari ibibazo byihutirwaga byinshi yakemuye, anabamenyesha ko ubu hari gushyirwaho ingamba zo gukumira ibiza ku buryo burambye kugirango bidakomeza guhitana ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo n’iya rusange.

Habinshuti yakiriye Abanyarwanda bamushyikirije inkunga y'abanyarwanda baba muri Mali na Senegal
Iyi nkunga yakusanyijwe igera muri miliyoni umunani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages