Ibirori byitabiriwe n’abanyamuryango benshi batuye muri Suède n’inshuti zabo nkuko bisanzwe mu mibanire ibahuza mu bikorwa bitandukanye.
Uhagarariye RWAS, Mukashema Francine yashimye abifatanyije nabo muri iki gikorwa, cyagarutse ku kwibukiranya indangagaciro zikwiye kuranga umugore w’urwa Gasabo.
Yagize ati “Uyu munsi wateguwe kugira ngo twongere duhurire hamwe turi benshi twizihize iterambere Umunyarwandakazi amaze kugeraho kandi twibukiranye indangagaciro z’umwari n’umutegarugori w’u Rwanda aho yaba ari hose ku Isi.”
Uhagarariye Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Suède, Bushaija Eugène, yashimiye umuryango RWAS, ibikorwa byiza ukora.
Yagize ati “Muha urugero rwiza indi miryango y’Abanyarwanda duhuriramo muri iki gihugu.”
Yijeje ko Diaspora Nyarwanda izakomeza gufatanya na bo kugira ngo baharanire iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Nkulikiyinka Christine wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimiye abagore bashyizeho umuryango RWAS kandi bakanabategurira uyu munsi, bakanawitabira ari benshi.
Yagize ati ‘‘Ibikorwa mukora ni byiza cyane mukomeze uwo murava kandi mushyire hamwe ntimuzasubire inyuma.’’
Amb. Nkulikiyinka yashimiye RWAS igikorwa yakoze cyo gushyiraho ishuri ry’umuco aho abana bahurira na bagenzi babo bakiga ururimi rw’Ikinyarwanda n’ibijyanye n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda nk’imbyino n’ibindi.
Yashishikarije abagize uyu muryango kuzana urundi rubyiruko, anizeza ko Ambasade izababa hafi.
Umuryango RWAS umaze kwiyubaka ndetse ufite n’ibikorwa binyuranye birimo gufasha abana babana n’ubumuga bwo mu mutwe barererwa mu Kigo cy’Ababikira i Gahanga.
Abitabiriye iki gikorwa bahurije ku kwishimira uko u Rwanda bavukamo, ndetse n’igihugu batuyemo cya Suède biri mu bya mbere ku Isi byita ku burenganzira bw’umwari n’umutegarugori. Ibirori byasojwe no gusangira, gusabana ndetse n’igitaramo cyiganjemo indirimbo n’imbyino Nyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO