Umuganda wateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye muri Sénégal, ACRS(Association de la Communauté Rwandaise au Sénégal) n’Umujyi wa SICAP Liberté. Witabiriwe n’Abanyarwanda bayobowe n’Umukuru wa ACRS, Dr. Philonilla Uwamariya Thiam n’Abanya-Sénégal biganjemo urubyiruko rwiga mu mashuri abanza, bayobowe n’ Umuyobozi w’Umujyi wa SICAP Liberté Santi Sene Hagne.
Dr. Anta Sarr Diacko, Minisitiri Wungirije muri Minisiteri ishinzwe kurengera imibereho rusange no gushyira hamwe, yashimiye Abanyarwanda kuba bari ku ruhembe mu kwimakaza umuco w’isuku muri iki gihugu.
Umuyobozi ihagarariye ACRS yashimiye Minisitiri, Umuyobozi wa SICAP Liberté ndetse n’Abanya-Sénégal ku bufatanye bwabo muri iki gikorwa.
Yavuze ko Abanyarwanda bifuza ko Abanya-Sénégal bakigira icyabo ndetse abizeza ko bazakomeza gufatanya ku buryo bagikora buri kwezi.
Umuyobozi w’Akarere ka SICAP Liberté yashimiye byimazeyo Ubuyobozi bwa ACRS ndetse n’abanyarwanda bahatuye kuba bafashe iya mbere mu kwimakaza isuku no kubungabunga ibidukikije muri Sénégal. Yababwiye ko "igikorwa nk’iki kibagira Abanya-Sénégal," ashimangira ko bazakomeza gufatanya mu bikorwa biteza imbere u Rwanda n’iki gihugu.
Abanyeshuri b’Abanya-Sénégal bitabiriye icyo gikorwa, bavuze ko Umuganda, uzwi ku izina rya Set Setal mu gihugu cyabo ari uburyo bwo kwimakaza isuku, bazahura ubuzima bwabo ndetse barengera ibidukikije.



















TANGA IGITEKEREZO