00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bakomeje guhesha ishema u Rwanda mu mahanga

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 27 May 2013 saa 04:15
Yasuwe :

Umunyarwnda Lawrence Muganga w’imyaka 37 y’amavuko utuye muri Canada, yahawe ibihembo 2 by’ikirenga n’ubuyobozi bwa Polisi mu turere twa Alberta na Edmonton muri Canada mu cyumweru gishize. Ibi bihembo bifite izi nyito « Alberta Crime Prevention Award » & « Community Organisation Leadership Award ». Yabihawe kubera ko yabashije gushyira mu bikorwa umushinga uruta indi muri ako karere mu bijyanye no gutegurira urubyiruko , kuva mu bikorwa bibi no kurinda umutekano warwo kandi (…)

Umunyarwnda Lawrence Muganga w’imyaka 37 y’amavuko utuye muri Canada, yahawe ibihembo 2 by’ikirenga n’ubuyobozi bwa Polisi mu turere twa Alberta na Edmonton muri Canada mu cyumweru gishize. Ibi bihembo bifite izi nyito « Alberta Crime Prevention Award » & « Community Organisation Leadership Award ». Yabihawe kubera ko yabashije gushyira mu bikorwa umushinga uruta indi muri ako karere mu bijyanye no gutegurira urubyiruko , kuva mu bikorwa bibi no kurinda umutekano warwo kandi rufatanyije n’izindi nzego nka Polisi.

Uyu mushinga wa Muganga, nk’uko abivuga, ugamije gufasha urubyiruko cyane cyane ruturuka mu bwoko butandukanye butuye Canada aho bibafasha guhuriza hamwe bakiga ku bibateza imbere kurusha kujya mu bibayobya harimo n’ibiyobyabwenjye no kuba imburamikoro.

Mu gihe urwo rubyiruko rutandukanijwe n’imico n’imyumvire, ruhabwa inyigisho zijyanye no guha agaciro abakora akazi ko kubungabunga umutekano (Polisi) n’impamvu zawo, kugira ngo ibice byombi byubahane bikorane neza mu bwubahane. Kubera uko uyu mushinga washimwe kandi ugatoranywa mu yindi urateganywa kuzakwirakwizwa mu gihugu hose muri Canada.

Lawrence Muganga, yanadutangarije ko yifuza no kuzageza uyu mushinga mu Rwanda, ngo kuko abona bishoboka kubera ko u Rwanda rwihuta mu iterambere.

Lawrence Muganga amaze guhabwa igihembo aho yari ahagararanye ahagararanye n'abapolisi bakorana
Lawrence Muganga amaze kwakira igihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages