00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bakoze umuganda i Hamilton muri Canada

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 27 October 2014 saa 11:43
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu mujyi wa Hamilton ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira bakoze umuganda wo gusukura umujyi bagamije kwimakaza uwo muco mwiza mu banyamahanga.
Imiryango 50 y’Abanyarwanda baba mu mujyi wa Hamilton na polisi yo muri ako gace batunganyije umusozi witwa Mountain Brow Park nyuma yaho bakina basketball.
Marty Schulenberg wari uhagarariye polisi yagize atiyashimye icyo gikorwa kidasanzwe muri ako karere.
Ati”Ni ibintu byiza cyane gukorana n’abaturage mu bikorwa (…)

Abanyarwanda baba mu mujyi wa Hamilton ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira bakoze umuganda wo gusukura umujyi bagamije kwimakaza uwo muco mwiza mu banyamahanga.

Imiryango 50 y’Abanyarwanda baba mu mujyi wa Hamilton na polisi yo muri ako gace batunganyije umusozi witwa Mountain Brow Park nyuma yaho bakina basketball.

Marty Schulenberg wari uhagarariye polisi yagize atiyashimye icyo gikorwa kidasanzwe muri ako karere.

Ati”Ni ibintu byiza cyane gukorana n’abaturage mu bikorwa bitekerereje byo kugira uruhare mu kubaka sosiyete.”

Nyuma y'umuganda Abanyarwanda n'abapolisi basabanye bakina Basketball

Umwe mu bateguye icyo gikorwa, Chantal Mudahogora, watuye i Hamilton guhera 1998, yatangaje ko gukorana nabo umuganda birushaho kunga ubumwe.

Yagize ati” Umuganda si ugukora isuku gusa no kubaka ibikorwa by’amajyambere gusa ahubwo ni n’uburyo bwo guhura tukunga ubumwe n’ubwiyunge nk’Abanyarwanda.”

Nyuma y’ibikorwa by’umuganda habaye n’umukino wa Basket ball wahuje abo Banyarwanda n’abapolisi.

Umuyobozi w’Abanyarwanda baba muri Canada, Gacinya Jean, yavuze ko ibikorwa by’umuganda bikwiye gukwizwa ku isi yose.

Ati” Turifuza ko umuganda wahinduka ubuzima bwacu ntube ikinenyetso byonyine.”

Abo Banyarwanda bifuza ko umuganda wajya uhora uba muri Canada nk’uko mu Rwanda buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi bigenda.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages