Iyo nkunga yakusanyinwe ingana na 7.995.000 Frw. Igitekerezo cyo gukusanya iyi nkunga cyakomotse ku gikorwa cyabaye muri Kanama uyu mwaka cyo kwizihiza Umuganura, cyahuje ubuyobozi bwa Ambasade n’Abanyarwanda baba muri ibyo bihugu.
Abitabiriye umuganura wa 2021 bihaye umuhigo wo guhuza imbaraga bagakusanya inkunga yo gufasha Abanyarwanda bari mu cyiciro cy’ubudehe cyo hasi, bafashwa kwishyura ubwishingizi mu kwivuza, mu rwego rwo kuganuza u Rwanda.
Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria yatangaje ko ubusanzwe abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu atari benshi, ariko kuba barabashije gushyira hamwe inkunga ingana uku, ari ikimenyetso cy’uko bahoza umutima ku gihugu cyabo.
Inkunga yakusanyijwe yoherejwe kuri konti zabugenewe muri Banki Nkuru y’Igihugu, kugira ngo izashyikirizwe abayigenewe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!