Mu gihe habura iminsi mike hakaba umunsi udasanzwe ku banyarwanda baba mu mahanga, wiswe “Rwanda Day” izabera mu mujyi wa Toronto mu gihugu cya Canada, bamwe mu banyarwanda baravuga ko kuri iyi nshuro ya 6 ya Rwanda day bayitezeho byinshi.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuga ko mu nshuro zigera kuri eshanu umunsi wa Rwanda Day, umaze kubaho, bishimiye inyungu ziva mu biganiro umukuru w’igihugu ajya agirana n’abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda zitabira bene uyu munsi.
Pascal Gakuru, umucuruzi mu mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko uretse no kuba Rwanda Day ifasha Abanyarwanda baba hanze kwinigurana n’umukuru w’igihugu, kubwe ayibona nk’urubuga ku bashoramari b’abanyarwanda ndetse n’abanyamahangam rwo kumenya uburyo u Rwanda ari igihugu kibereye ishoramari.
Gakuru yagize ati: “Nagiye nkurikirana Rwanda Days zabanje, numvise abashoramari benshi bahabonera amakuru nyayo ku Rwanda, ndetse bagahita bafata ibyemezo byo kuza gukorera mu Rwanda. Kuba rero igiye kubera Canada, njye niteze ko u Rwanda ruzahungukira abashoramari benshi kuko nzi ko muri Canada n’amajyaruguru y’Amerika muri rusange hatuye abanyarwanda benshi kandi basobanukiwe ishoramari.”
Kubwa Gakuru kandi ngo mu gihe abashoramari guturuka muri Amerika baramuka baje mu Rwanda, byafasha abashoramari baba mu Rwanda kuko baba babonye abakeba kandi bakomeye. Gakuru kandi asanga kubona abakeba b’abahanga byabafasha kurushaho gukorana imbaraga kandi bakanabigiraho.
Marlene Nikuze, we asanga bamwe mu banyarwanda baba hanze y’u Rwanda barakomeje kuba hafi y’igihugu cyabo kubera Rwanda Day. Avuga ko uyu munsi uba udasanzwe uzongerera imbaraga abari basanzwe bafasha igihugu ndetse n’abatibukaga igihugu cyababyaye bagakebuka.
Yagize ati: "Mfite icyizere ko iyi Rwanda Day izabera muri Canada izatuma Abanyarwanda barushaho kwiyumvamo umuhate wo kugira uruhare mu kubaka igihugu. Nk’uko batekereje bakanashyira mu bikorwa imishinga nka One Dollar Campaign, turizera ko nyuma yo kungurana ibitekerezo na Perezida wacu, bazatekereza n’indi mishinga ikomeye igihugu kikabyungukiramo."
Imibare itangwa n’ishami rishinzwe abanyarwanda baba hanze, muri ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda igaragaza ko Canada izaberamo Rwanda day ituwemo ikanakorerwamo n’Abanyarwanda babarirwa hagati ya 13000 na 14000. Amerika y’Amajyaruguru, ni ukuvuga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Canada biri mu bifite Diaspora nyarwanda ngari ku Isi.
Insanganyamatsiko y’iyi Rwanda Day Toronto 2013, ikaba ari: "Agaciro: Gushyigikira iterambere ry’ejo hazaza."


















TANGA IGITEKEREZO