Uyu muhango wabereye ahazwi nka Johannesburg Holocaust and Genocide Centre, mu ijoro ryo ku itariki ya 11 Gicurasi 2017 witabiriwe n’abanyarwanda na ba ambasaderi barimo uwa Angola, Israel, Centrafrique n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) muri Afurika y’Epfo.
Ibiganiro byatanzwe n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi Vincent Karega, byagarutse ku kwibuka hagamijwe ko ibyabaye bitasubira aho kwihorera, ndetse no guha agaciro intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge n’impinduka mu iterembere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda.
Karega yashishikarije abanyarwanda kurushaho gusobanukirwa akamaro k’ubumwe no kwigira bijyana no gukunda igihugu, mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho.
Yanahamagariye kandi umuryango mpuzamahanga kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gushyikiriza ubutabera abakoze Jenoside bakidegembya mu mahanga.
Abitabiriye uyu muhango baneretswe film ya John Boyer yitwa Rising from Ashes, wanatanze ubuhamya bw’ibihe yabayemo ubwo yari mu Rwanda.
Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utaganyijwe no mu yindi mijyi ya Afurika y’Epfo irimo Cape Town mu bihe bya vuba.



















TANGA IGITEKEREZO