Ni umuhango wabaye tariki ya 13 Mata 2017, mu Mujyi wa Riverside, ubanzirizwa n’urugendo rwo kwibuka ndetse hanacanwa urumuri rw’icyizere. Habayeho kandi gufata umunota wo kwibuka no guha agaciro abambuwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri uwo muhango hanatanzwe ubuhamya n’amagambo anyuranye yagiye agaruka ku buryo jenoside yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa, uko yahagaritswe ndetse n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.
Abanyeshuri b’Abanyarwanda baba muri uwo mujyi, bagaragarije abari bitabiriye uwo muhango amateka y’u Rwanda yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba, uko yateguwe n’uko yahagaritswe.
Mu kwereka abatazi u Rwanda uko abanyarwandakazi b’ubu bihangira imimo bagatuma igihugu cyabo kirushaho gutera imbere, herekanywe film yitwa “Mama Rwanda”, igaragaza uko abagore babiri bafatanya imirimo yabo yo mu rugo n’imishya bihangiye mu kwiteza imbere.
Uhagarariye Abanyarwanda batuye mu Majyepfo ya leta ya California, Dr. Octavien Ngarambe, yasobanuriye abari bitabiriye uwo muhango impamvu zatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba mu Rwanda ndetse abasaba guhangana n’abagifite ingengabitekerezo yayo.
Ati "Tugomba gufatanya tukarwanya ingengabitekerezo ya jenoside kuko hari abakiriho bagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ntibavugishe ukuri amateka yabaye.”
Umunyamerika akaba n’Umuyobozi Ushinzwe Abanyeshuri b’Abanyamahanga muri California Baptist University, Bryan Davis, yabwiye abari bateraniye aho ko isi yose igomba kurwanya ku buryo bwimazeyo ingengabitekerezo ya Jenoside kandi igahana mu mategeko abayipfobya.
Yavuze ko yatangajwe ndetse akanashimishwa n’uko yabonye u Rwanda rwarahindutse, rukabasha kwiyubaka nyuma y’amahano rwahuye nayo, rugatera imbere cyane kandi mu gihe gito.



















TANGA IGITEKEREZO