Uwo munsi wizihijwe kuwa 8 Weurwe 2015, ukaba wari witabiriwe n’abanyarwandaka bavuye mu Mijyi itandukanye ya Canada, bibukiranya ku myanzuro yavuye mu biganiro bagize ku munsi nk’uwo nu mwaka ushize.
Mu ijambo ry’Uhagarariye u Rwanda muri Canada, washimiye abitabiriye uwo munsi, akanabashishikariza kurangwa n’indangagaciro z’umunyarwanda, ati “nubwo turi muri Canada ariko tugomba gukomeza kurangwa n’umuco ndetse n’indangagaciro nyarwanda.”
Abitabiriye uwo munsi bagejejweho ibiganiro bitandukanye ku ruhare rw’umunyarwandakazi mu mibereho ya buri munsi cyane cyane mu miryango yabo, mu buyobozi bw’inzego z’ibanze aho batuye ndetse no mu muryango Nyarwanda muri rusange.
Basobanuriwe uko umuyobozi agomba kwitwara, indagaciro zimuranga n’uruhare rwa buri wese mu kubaka umuryango nyarwanda w’abatuye muri Canada.
Ikindi kiganiro cyari kigamije gukangurira umunyarwandakazi kugira uruhare mu kwitabira ibikorwa by’aho batuye, haba mu nzego z’ibanze, mu mashuri abana babo bigamo, banakangurirwa kwitabira amatora y’abayobozi ateganyijwe muri Canada mu mpera z’uyu mwaka.
Mu gusoza ibiganiro, Shakilla Umutoni, uhagarariye u Rwanda muri Canada yagaragaje ku buryo burambuye uko umunyarwandakazi ahagaze mu kwiteza imbere, ndetse n’uruhare afite mu miyoborere y’igihugu.
Yashimangiye ko ibyo byose babikesha imiyoborere myiza mu Rwanda idahwema gukangurira umunyarwandakazi kwigirira icyizere nk’uko Perezida Paul Kagame ahora abibibutsa.
Nyuma y’ibyo biganiro habayeho umwanya wo gutanga ibitekerezo, abari aho bahabwa ijambo bagaragaza ko bishimiye uwo munsi kandi ko bafashe ingamba zo kwitabira ibikorwa bya Diaspora nyarwanda yo muri Canada.
Abandi bafashe ijambo bizihiza uyu munsi n’uhagarariye abagore n’umuco muri Diaspora Nyarwanda muri Canada Lilianne Gasake, ndetse n’umuyobozi wa yo, bombi bibukije gahunda y’ibikorwa biteganyijwe haba mu rwego rw’urubyiruko, kubungabunga umuco no kuwigisha abakiri bato, ndetse n’ibikorwa byo kwiteza imbere.
Ibirori byasojwe uhagarariye diaspora nyarwanda ashyikiriza impano abateguye uyu munsi, nyuma y’ibyo habaho gusabana no kwidagadura.



















TANGA IGITEKEREZO