Abanyarwanda batuye muri Kenya kuwa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2014 nabo bizihije ibirori byo kwihobora ku nshuro ya 20, bibukiranya uko urugamba rwo kwibohora rwagenze ndetse bibukiranya ko kwibohora bitarangiye, ahubwo urugamba rugikomeje.
Ibi birori byari biyobowe n’Umuyobozi muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya, Ephrem Murenzi, byitabiriwe n’Abanyarwanda bakorera n’abiga muri Kenya, inshuti zabo, abayobozi muri Guverinoma ya Kenya nka Senateri Lenny Kivuti n’abandi.
Afatanije n’umufasha we, Ephrem Murenzi yakase umutsima mu rwego rwo kwizihiza ibirori, abitabiriye imihango barawusangira.
Abitabiriye ibirori basusurukijwe n’ imbyino nziza z’ Itorero Hoza n’indi myidagadaro.



















TANGA IGITEKEREZO