00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye muri Senegal mu busabane bwabakumbuje Rwanda

Yanditswe na

Karirima Ngarambe

Kuya 28 September 2015 saa 02:58
Yasuwe :

Tariki ya 25 Nzeli 2015, Umuryango w’Abanyarwanda muri Senegal uzwi kw’izina rya ACRS, (Association de la Communauté Rwandaise au Sénégal) ufatanyije n’Ambasade y’u Rwanda i Dakar, wahurije hamwe Abanyarwanda barenga ijana mu mikino ngororamubiri n’imyidagaduro, mu gikorwa cy’ubusabane cyabereye kuri ISD, (International School of Dakar) kitabiriwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri b’ingeri zose.

Icyo gikorwa cyaranzwe n’umukino w’umupira w’amaguru w’abagore n’abakobwa ukurikirwa n’uw’abagabo n’ingimbi, umukino wo kwiruka ku bagore n’abakobwa n’abana, habaye n’imikino y’amaboko ya Volleyball yahuje abagore, abagabo, abakobwa, hakinwe kandi umukino w’intoki wa Basket ball y’abagabo.

Umuryango ACRS wakiriye kandi Abanyarwanda 19 bashya mu mujyi wa Dakar, harimo n’uhagarariye Ambasade y’u Rwanda Madame Yvette Nyombayire Rugasaguhunga chargée d’affaires, n’umunyamabanga wa mbere Bwana Vincent Gacinya.

Yvette Nyombayire Rugasaguhunga, yashimiye abanyarwanda bari aho uburyo bashyize hamwe kandi barangwa n’indangagaciro nyarwanda, by’umwihariko abafashe iya mbere mu kubaka ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye muri Senegal.

Rugasaguhunga yabashimiye byimazeyo uruhare rukomeye bakomeje kugira mu kumenyekanisha, kubahisha no guhesha agaciro u Rwanda muri Senegal ndetse no mu bihugu by’abaturanyi. Yahamagariye abanyarwanda bari aho kubungabunga ubumwe bagaragaje mu gikorwa cy’ imikino itandukanye, bagakomeza gushaka icyubaka umuryango nyarwanda.

Aho yagize ati "Nubwo aha twaba duhari ku bw’amateka yacu anyuranye, duhujwe n’ ubumuntu n’ubunyarwanda."

Yakomeje akangurira urubyiruko guha agaciro ubunyarwanda no kubungabunga umurage w’ababiharaniye ku rugamba bamwe bakahasiga n’ubuzima bwabo.

Yabasabye kongera ingufu mu gukurikirana gahunda z’ibikorwa by’amajyambere bikomeje kugaragarira amahanga yose mu Rwanda no gukomeza kwiyubaka basiza umusingi uhamye w’u Rwanda rw’ejo. Yasoje asaba abanyarwanda gukomeza kuba intwararumuri bakangurira inshuti zabo gutanga umusanzu mw’iterambere ry’u Rwanda.

Umuyobozi wa ACRS akaba n’umwe mubayishinze, Dr. Philonilla Uwamariya Thiam yashimiye abagize uruhare mu gutegura uyu munsi w’ubusabane.

Yashimiye kandi Ambasade uko idahwema kubaba hafi kugira ngo bakore neza ibiri mu nshingano zabo. Yongeye guha ikaze abanyarwanda bashya ababwira ko ACRS izababera umuryango. Yakomeje yibutsa abari aho ko bisanga ku buyobozi bwa ACRS mu gutanga ibitekerezo bizakomeza kubaka umuryango nyarwanda.
Ati "ACRS ni iyanyu. Umuryango nyarwanda ni umwe, u Rwanda ni urwanyu; u Rwanda ni mwe, twurwubake aho turi hose."

Luc Donald Rwema Rulinda waserukiye urubyiruko rukiri ruto yarase ibyiza by’amahoro mu muvugo witwa "Amahoro" wanditswe n’umuhanzi Anaclet Karangwa.
Umuhanzi Karangwa ari nawe wayoboye ibiganiro, yasusurukije abari aho mu muvugo yise "Ka siporo ni Agasirimu" aho yavuze akamaro ka siporo mu kuzahura ubuzima bw’abantu, gutsura ubumwe, umubano n’ubutwererane haba mu bantu cyangwa hagati y’ ibihugu.

Uyu munsi wasojwe n’ubusabane mu mbyino nyarwanda kandi usiga umuryango ACRS wiyemeje gukomeza urugamba rwo kwiyubaka wubaka u Rwanda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages