00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye muri Suède bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 9 April 2023 saa 10:57
Yasuwe :

Nyuma y’urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 29 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda batuye muri Suède bafashe umwanya wo kubunamira binyuze mu biganiro n’ubuhamya.

Ni umuhango wabereye mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Stockholm, ku wa 8 Mata 2022. Wateguwe n’Umuryango Ibuka- Suède ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu bihugu biri mu Majyaruguru y’u Burayi ndetse na Diaspora y’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu.

Kanamugire Josine uyobora Ibuka muri Suède yashimiye cyane abateguye umuhango wo #Kwibuka29.

Yagize ati “Impamvu duhora twibuka ni uko abacu baduhora ku mutima kandi tugomba kubahesha agaciro, tukanaharanira ko amahano twabayemo nk’abacitse ku icumu rya Jenoside amenyekana ntapfukiranwe cyangwa ngo ahakanwe, anapfobywe.’’

Yavuze ko kwibuka ari igikorwa kiba kinagamije guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi.

Ati “Ibyo tubona, twumva mu gihugu cy’abaturanyi, bikorerwa abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, bitwibutsa ibyo twabayemo, mbere y’uko abacu bicwa, igihugu cyacu kigahekurwa, twamaze imyaka duteshwa agaciro, dushinyagurirwa, twimwa uburenganzira bw’ibanze, amahanga arebera. Ni yo mpamvu twe tudakwiye kurebera, ngo twihanganire ibihembera indi jenoside.’’

Abitabiriye umuhango wo kwibuka muri Suède biganjemo urubyiruko basobanuriwe amateka asharira ababyeyi babo banyuzemo.

Mu buhamya bwe, Muheto yagaragaje uko we n’umuryango we batotejwe ndetse ukaza kumeneshwa ukava i Rulindo mu 1992, ugahungira i Kigali ari na ho Jenoside yabaye bari mu 1994.

Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka kandi basangijwe ubuhamya binyuze mu mivugo n’ibindi bihangano bitandukanye.

Itsinda ry’abategarugori barokotse Jenoside batanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba banyuzemo bibuka ababo mu mazina. Abenshi muri abo ni bwo bakibona imbaraga zo gutanga ubuhamya bwa mbere nyuma y’imyaka 29 ishize u Rwanda ruvuye mu bihe bya Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu.

Muri ubwo buhamya, bagarutse ku gashinyaguro bagiriwe, urupfu rubi ababo bishwe, basoza babwira abari aho ko ubu bakomeye kuko babonye Inkotanyi zikabakiza kandi zikabereka ko nyuma y’urupfu hari ubuzima.

Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda mu bihugu by’Amajyaruguru y’u Burayi bwahumurije Abanyarwanda bose, bubibutsa ko badakwiye guheranwa n’agahinda cyangwa kwiheba.

Mu butumwa bwatanze bwagaragaje ko “dukwiye guhora dufatanya mu komora ibikomere, tugatwaza tugakomera, tugamije kwiyubaka.’’

Abanyarwanda bibukijwe ko bakwiye kwishimira ko ubu bafite igihugu buri wese afiteho uburenganzira n’ubuyobozi bwiza budaheza ndetse n’imbaraga z’Inkotanyi zahagaritse Jenoside zidahwema gushakira buri wese umutekano, bityo twese akwiye guharanira kubaka u Rwanda rwiza ruzaragwa ab’ibihe bizaza.

Abanyarwanda batuye muri Suède bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Muri iki gikorwa hatanzwe ubutumwa butandukanye
Muri iki gikorwa bacanye urumuri rw'icyizere cy'ahazaza h'Abanyarwanda
Nyuma y'umuhango wo kwibuka, hafashwe ifoto y'urwibutso
Abanyarwanda bibukijwe ko bakwiye kwishimira ko ubu bafite igihugu buri wese afiteho uburenganzira
Abanyarwanda batuye muri Suède bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages